Abasifuzi basifuriye Rayon Sports na Etoile de L'Ést n'abandi bahagaritswe

Abasifuzi basifuriye Rayon Sports na Etoile de L'Ést n'abandi bahagaritswe

 Dec 2, 2021 - 09:00

Abasifuzi bagera kuri batandatu bamaze guhagarikwa kubera amakosa bagiye bakora mu mikino iherutse ya Shampiyona.

Hashize iminsi humvikana ikibazo cy'imisifurire yagiye itavugwaho rumwe ku mikino iherutse kuba ya Shampiyona, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamaze guhagarika bamwe mu basifuzi bari kuri iyo mikino.

Mu basifuzi bahagaritswe harimo Sebahutu Yussuf wakoze ikosa ku mukino wahuje ikipe ya IPM WFC na Gatsibo WFC mu cyiciro cya kabiri wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021. Sebahutu Yussuf yahagaritswe amezi atandatu adasifura.

Nsabimana Celestin wasifuye umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na Etoile de L'est wabaye tariki 27 Ugushyingo yahagaritswe ibyumweru bibiri adasifura bitangira kuva ku mukino w'umunsi wa karindwi.

Munyaneza Jean Paul wasifuye umukino wahuje Kayonza WFC na Nasho WFC wabaye tariki 27 Ugushyingo 2021 ubera i Rukara, yahagaritswe amezi agera kuri atandatu atari muri uyu mwuga.

Mulindangabo Moise wari ku mukino wa Rayon Sports na Bugesera FC wabaye tariki 20 Ugushyingo, yahagaritswe ibyumweru bitatu by'imikino adasifura. Nsabimana Claude wayoboye umukino wa Police FC na Gorilla FC wabaye tariki 22 Ugushyingo, ubera kuri sitade ya Kigali, yahagaritswe ibyumweru bibiri by'imikino adasifura. Muneza Vagne na we yahagaritswe ibyumweru bitatu by'imikino adasifura.