Abatoza ba Mukura basohowe shishi itabona mu myitozo ya APR FC

Abatoza ba Mukura basohowe shishi itabona mu myitozo ya APR FC

 Mar 13, 2022 - 08:33

APR FC yaraye ikoreye imyitozo ya nyuma kuri stade ya Huye isanzwe ikiniraho Mukura barahura uyu munsi, abatoza ba Mukura baje kureba iyi myitozo basabwa gusohoka barabyanga.

Harabura amasaha atari menshi ngo rwambikane hagati ya Mukura Victory Sports mu mukino uratangira saa 15:00 kuri stade mpuzamahanga ya Huye.

Ni umukino amakipe yose yakaniye kuko ashaka amanota atatu, haba kuri APR FC ihataniye igikombe cya shampiyona na Mukura Victory Sports imaze iminsi yitwara neza, ndetse hari n'abafana bayo bavuga ko no gutwara igikombe cya shampiyona bishoboka.

Ikibazo cyavutse nyuma y'uko APR FC yatiye ikibuga barakiniraho ngo ihitoreze irabyemererwa, ariko abatoza ba Mukura Victory Sports baje kureba iyo myitozo barasohorwa nabo barabyanga bitera umwuka mubi.

Nyuma aba batoza ba Mukura Victory Sports barimo na Tony Hernandez baje gusohoka ariko babanje kubyanga, ndetse abari aho bagakomeza kutabivugaho rumwe.

Bamwe bavuga ko ibyo aba batoza bakoze bari bafite ishingiro kuko Stade ari iyabo ndetse ntabwo muri shampiyona ari ngombwa ko witoreza ku kibuga cy’uwo muzahura.

Ubusanzwe mu mikino nyafurika nka Champions League na Confederations Cup nibwo ikipe iba yemerewe gukorera imyitozo ku kibuga izakiniraho ku isaha umukino uzaberaho.

APR FC irajya muri uyu mukino yamaze kumenya uko ibya Kiyovu Sports bahatanye umwanya wa mbere uko bimeze, kuko iraba yamaze gukina na Etincelles mu mukino urabera i Nyamirambo.

Abatoza ba Mukura Victory Sports bari baje kureba imyitozo ya APR FC basabwe gusohoka