Lionel Messi yavuze kuri Robert Lewandowski ukwiye Ballo d'or

Lionel Messi yavuze kuri Robert Lewandowski ukwiye Ballo d'or

 Nov 29, 2021 - 20:54

Lionel Messi yahawe Ballon D'Or ya karindwi anavuga kuri Robert Lewandowski.

Lionel Messi ukinira PSG niwe wegukanye Ballon D'Or ya 2021 mu gihe Robert Lewandowski ukinira Bayern Munich ariwe waje amukurikiye ku mwanya wa kabiri.

Byari byitezwe cyane ko Lionel Messi yatwara iyi Ballon D'Or dore ko yafashije ikipe ye y'igihugu gutwara igikombe cya Copa America kikaba ari nacyo gikombe gikomeye batwaye mu myaka 28 ishize.

Lionel Messi n'umuryango we mu birori byo gutanga Ballon d'Or 2021(Image:AFP)

Yanafashije ikipe yahozemo ya FC Barcelona kwegukana Copa del Rey ari nako atsinda ibitego 30 muri shampiyona ya La liga mu mwaka w'imikino 2020-2021.

Ni igihembo cya mbere ahawe kuva yava muri FC Barcelona yerekeza mu ikipe ya PSG ndetse bituma asigaho mukeba we w'ibihe byose Cristiano Ronaldo Ballon D'Or ebyiri zose kuko Ronaldo afite Ballon d'or eshanu.

Rutahizamu wa Bayen Munich Robert Lewandowski,Karim Benzema na Jorginho nabo bari mu bahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana Ballon D'Or ariko ntibyabahiriye.

Robert Lewandowski n'umufasha we mu birori byogutanga Ballon d'Or 2021(Image:AFP)

Gusa ku ruhande rwa Robert Lewandowski ntiyaviriyemo aho kuko yahembwe nka rutahizamu w'umwaka dore ko yatsinze ibitego byinshi harimo ibitego 42 muri shampiyona.

Yari inshuro ya 12 mu nshuro 13 Ballon D'Or iheruka gutangwa byibuze yegukanywa na Lionel Messi cyangwa Cristiano Ronaldo usibye Luka Modric wanyuzemo akayitwara mu 2018.

France Football itanga iki gihembo yahisemo kutagitanga mu 2020 kubera impamvu z'ingaruka za Covid-19 mu gihe benshi babonaga ko Robert Lewandowski ariwe wari kugihabwa.

Lionel Messi yegukanye Ballon d'Or ya karindwi(Image:Getty)

Lionel Messi yagize ati:"Ubu ndi hano i Paris. Ndishimye cyane,cyane pe,nshaka gukomeza kurwana nkagera ku ntego nshya. Sinzi ngo ni imyaka ingahe isigaye imbere ariko ndi kuryoherwa nange ubwange pe. Ndashimira bagenzi bange muri Barca,PSG na Argentine."

Messi kandi yakomeje avuga kuri Robert Lewandowski aho ashimangira ko uyu mugabo yari gutwara Ballon D'Or yo mu 2020.

Messi yagize ati:"Robert,ukwiye Ballon D'Or yawe. Umwaka ushize,ntawe utemera ko iki gihembo cyari icyawe."

Lionel Messi yavuye muri FC Barcelona mu mpeshyi ishize ndetse intangiro ze muri PSG ntizari nziza ariko ari kugenda yisanga mu ikipe neza.