Erik Ten Hag kwihangana kwamubanye guke kuri Ronaldo

Erik Ten Hag kwihangana kwamubanye guke kuri Ronaldo

 Oct 21, 2022 - 05:44

Umutoza wa Manchester United Erik Ten Hag arifuza gutandukana na Cristiano Ronaldo bidatinze.

Nyuma y'igihe Erik Ten Hag avugwaho kudahuza na rutahizamu Cristiano Ronaldo, uyu mutoza arifuza gutandukana nawe mu kwa mbere n'ubwo azaba agifite amezi atandatu ku masezerano ye.

Guhera mu ntangiriro z'uyu mwaka w'imikino ntabwo umubano wa Erik Ten Hag na Cristiano Ronaldo, ariko byabaye bibi cyane ku wa gatatu aho bivugwa ko Ronaldo yanze kujya mu kibuga asimbuye ndetse akjya mu rwambariro umukino utarangiye.

Bitewe n'iyo myitwarire y'uyu mugabo, Manchester United yamaze gutangaza ko atari mu bakinnyi bazifashishwa kuri uyu wa Gatandatu mu mukino iyi kipe izasuramo Chelsea, ndetse biravugwa ko yaba ariwo mukino wa nyuma yakiniye iyi kipe.

Ten Hag arifuza gutandukana na Cristiano Ronaldo(Image:Marca)

Amakuru dukesha ikinyamakuru The sun aravuga ko umutoza Ten Hag yifuza ko Manchester United yatandukana na Cristiano mu kwa mbere, bivuze ko haseswa amasezerano agahabwa imperekeza kuko amasezetano ye azarangira mu mpeshyi.

Andi makuru ava i Manchester avuga ko Ronaldo yaba yatakaje bamwe mu bari bari ku ruhande rwe bitewe n'uko yitwaye ku wa Gatatu. Cristiano kandi agiye kuba akora imyitozo wenyine kugeza igihe kitazwi ndetse acibwe amafatanga nk'ibihano yagenewe.

Cristiano Ronaldo yagarutse muri Manchester United mu mpeshyi ishize yitezweho gufasha iyi kipe kugaruka ku gasongero, ariko n'ubwo yatsinze ibitego bitari bike ikipe yo byakomeje kwanga.