Jacques Tuyisenge n'umufasha we bibarutse imfura yabo

Jacques Tuyisenge n'umufasha we bibarutse imfura yabo

 May 18, 2022 - 08:33

Ni ibyishimo mu muryango wa rutahizamu w'amavubi Jacques Tuyisenge n'umufasha we Musiime Recheal Jordin nyuma yo kwibaruka umwana wabo w'imfura.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri rishyira ku wa gatatu nibwo Musiime Recheal Jordin umufasha wa Jacques Tuyisenge yibarutse umwana wabo w'imfura, ariko akaba uwa kabiri kuri Jacques Tuyisenge.

Umuryango wa Jacques Tuyisenge wibarutse imfura(Net-photo)

Uyu mwana Musiime Jordin yamubyariye mu bitaro bya New Life biherereye Kicukiro, maze biba ibyishimo mu muryango n'ubwo Jacques bitameze neza muri APR FC kuko ari mu bihano.

Bibarutse imfura yabo nyuma hafi y’umwaka bakoze ubukwe kuko bwabaye muri Kanama 2021, gusa tariki ya 18 Gashyantare 2021 bari basezeranye imbere y’amategeko.

Jacques Tuyisenge n'umufasha we Musiime Recheal Jordin(Image:La Fotolia)

Jacques Tuyisenge ni umukinnyi wa APR FC guhera tariki 18 Nzeri 2020, aho yayerekejemo avuye muri Petro Atlético de Luanda yo muri Angola. Uyu musore kandi yaciye mu makipe nka Gor Mahia yo muri Kenya, Police FC. Kiyovu Sports ndetse na Etincelles FC ari naho urugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru rwatangiriye.