Ni agace kabanziriza akanyuma dore ko Tour du Rwanda 2022 irasozwa kuri iki cyumweru aharakinwa agace ka munani ari ko ka nyuma mu isiganwa ry'uyu mwaka.
Aka gace ka karindwi abasiganwa batangiriye Kigali ku Ntwari bakomeza mu Majyaruguru ndetse barasoreza Kigali kuri Mont Kigali, aho baragenda ibirometero 152.6 muri rusange.
Abasaginwa bahagurutse ku Ntwari bakomeza Kimisagara, Nyabugogo, Nyacyonga baca Rukomo binjira Gicumbi. Ku isaha ya saa 11:05 bari bageze ku kirometero cya 70 mur 152.6 baragenda aka gace kose.
Umufaransa Pierre Rolland yakoze yacomotse ariko umunyarwanda Niyonkuru Samuel abasha kumufata ubu bakaba bakomeje kuyobora itsinda, bakaba bakurikiwe n'igikundi cy'abakinnyi 7 barimo amazina akomeye nka Eyob Metkel, Geniez, Ewart ndetse na Main.
Aba bagabo babiri bari imbere barasiga icyo gikundi kibakurikiye amasegonda 15 mu gihe bakomeje guhatana.
Aka gace katangiye ku isaha ya saa 9:00 biteganyijwe ko uwa mbere aza gusoza saa 12:55, ubundi hakaba hasigaye agace kamwe ngo Tour du Rwanda isozwe.

