Niyonzima Olivier Seif yatangaje ukuntu Hakizimana Muhadjiri amuburabuza iyo bahuye

Niyonzima Olivier Seif yatangaje ukuntu Hakizimana Muhadjiri amuburabuza iyo bahuye

 Mar 25, 2022 - 07:37

Niyonzima Olivier Olivier Seif ukinira AS Kigali atangaza ko mu bakinnyi bose bahurira mu kibuga bose akunda kugorwa cyane na Hakizimana Muhadjiri.

Niyonzima Olivier Seif ni umwe mu bakinnyi bakomeye bari muri shampiyona y'u Rwanda, by'umwihariko akaba azwi cyane nk'umukinnyi ugira ishyaka cyane mu kibuga aho aba akinana imbaraga nyinshi mu kibuga hagati.

Uyu mugabo wanyuze mu makipe atandukanye arimo Rayon Sports na APR FC, kuri ubu ari muri AS Kigali aho yagiye nyuma yo gusohoka muri APR FC nyuma y'iminsi ashinjwa imyitwarire mibi.

Uyu musore ubwo yaganiraga na Isimbi, yabajijwe ku kijyanye n'umukinnyi waba umugora cyane. Seif avuga ko Hakizimana Muhadjiri ukinira Police FC ariwe mukinnyi bahura akamugora cyane ndetse bikaba byanamuviramo kuba yakora amakosa menshi.

Seif avuga ko impamvu Hakizimana Muhadjiri amugora cyane aruko amuzi neza, ndetse ngo iyo bahuye agerageza gukora buri kimwe ngo amukure mu mukino.

Niyonzima Olivier Seif yagize ati:"Mpura n’abakinnyi benshi ariko iyo mpuye na Muhadjiri biba bigoye, ntibiba byoroshye, ni umukinnyi umaze kumenya kuko duhuye igihe kinini amaze kumenya, azi uburyo anshotora ni we mukinnyi ungora cyane."

Hakizimana Muhadjiri ni umukinnyi nawe urambye muri shampiyona y'u Rwanda cyane dore ko yanyuze mu makipe atandukanye arimo Mukura Victory Sports, AS Kigali, APR FC na Police FC arimo kugeza ubu.

Seif avuga ko Hakizimana Muhadjiri akunze kumugora(Net-photo)

Hakizimana Muhadjiri ukinira Police FC(Image:Rwanda Magazine)