Nyuma y'uko perezida yeguye, Gicumbi FC yatoye abayobozi bashya

Nyuma y'uko perezida yeguye, Gicumbi FC yatoye abayobozi bashya

 Mar 2, 2022 - 04:20

Nyuma y'uko Urayeneza John yeguye ku mwanya wa perezida wa Gicumbi FC, Nshumbusho Asuman yatorewe kuba perezida w'inzibacyuho.

Urayeneza John wari perezida wa Gicumbi FC yatangaje ko yeguye kuri uwo mwanya nyuma y'imyaka isaga itatu yari amaze ayobora iyi kipe, aho yavugaga ko ikibazo cy'amikoro kiri muri iyi kipe kitatuma bagera ku ntego bashaka.

Nyuma y'ubu bwegure, komite yari isigaye yateguye inama y'igitaraganya yabaye kuri uyu wa Kabiri, iyi nama yari igamije kurebera hamwe ubwegure bwa Urayeneza John ndetse no kwiga uko ikipe yayoborwa.

Iyi nama nyuma yo gusesengura yaje kwemera ubwegure bwa Urayeneza John ndetse bahita batora komite nshya izayobora iyi kipe mu nzibacyuho.

Komite nshya yatowe: Perezida yabaye Asuman Nshumbusho, Visi Perezida wa mbere aba Desire Niyitanga, Visi Perezida wa kabiri aba Lucie Nzaramba, umubitsi aba Niyonsengaa Consolee, umunyamabanga ni Murwanashyaka Masisita Gregoire naho umunyamategeko ni Jean Bosco Karanganwa.

Inama yateranye yasize itoye abayobozi b'inzibacyuho