AMAVUBI: Abakinnyi b'abanyamahanga bagiye kugaruka mu ikipe y'igihugu

AMAVUBI: Abakinnyi b'abanyamahanga bagiye kugaruka mu ikipe y'igihugu

 Nov 23, 2021 - 03:23

Inama yabereye mu karere ka Rubavu yasize imyanzuro myinshi ireba umupira w'amaguru wo mu Rwanda harimo abanyamahanga mu ikipe y'igihugu.

Nyuma y'itsindwa rikomeye mu ikipe y'igihugu Amavubi twababwiye inama yabereye i Rubavu igahuza impande zombi zireberera umupira w'amaguru mu Rwanda arizo FERWAFA na MINISPORT.

Muri abo harimo umuyobozi wa FERWAFA Nizeyimana Olivier, Nicole, umutoza Mashami Vincent, Jules Karangwa umujyanama wa FERWAFA mu mategeko, Mabombe, Thabit ushinzwe itangazamakuru muri FERWAFA na Shema n'umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ya siporo Maboko Didier ndetse na minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa.

Amavubi ntaheruka kwitwara neza(Image:Rwanda Magazine)

Imwe mu myanzuro yavuyemo iya mbere yamenyekanye ni uko umutoza w'ikipe y'igihugu Mashami Vincent yaba ari mu nzira zisohoka kuko asigaje iminsi itageze ku byumweru bibiri akiri umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu Amavubi.

Andi makuru agenda asohoka aravuga ko izi nzego zongeye kureba uko ikipe y'igihugu yagaruka ku ruhando mpuzamahanga hakanzurwa ko hagiye kurebwa bamwe mu bakinnyi b'abanyamahanga batakiniye ibihugu byabo bakaba bahabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda bagakinira Amavubi.

Ibi byajyaga bikorwa kera ariko byari byaracitse kuko nk'ikipe yagiye muri CAN mu 2004 usanga itarimo abanyarwanda gusa ahubwo harimo n'abandi bahawe ubwo bwenegihugu.

Baganiriye ko nk'uko bijya bikorwa mu yindi mikino hano mu Rwanda nko muri Basketball na Volleyball ko no mu mupira w'amaguru byakorwa ariko bakabikora mu buryo bwemewe n'amategeko ku buryo badahanwa nk'uko byagenze muri Volleyball cyangwa ku kibazo cya Daddy Birori.

Abanyamahanga bashobora kugaruka(Net-photo)

Amazina yahise agarukwaho ku ikubitiro harimo Samson Babua byagiye bivugwa ko yasabye ubwenegihugu,Michael Sarpong wakiniye Rayon Sports ndetse na Rafael uri gukinira Rayon Sports ubu.

Ikipe y'igihugu Amavubi kutitwara neza kwayo abenshi bakunda kubishinja ubusatirizi bwayo ni nayo mpamvu hakibandwa ku bakinnyi bakina basatira.

Abanyarwanda bakumbuye ikipe y'igihugu yitwara neza kuko usibye abayibonye mu 2004 ijya mu mikino nyafurika ya CAN ntirongera kwitwara neza uko byifuzwa n'ubwo ijya inyuzamo igatanga ibyishimo muri CHAN.