Abatanga Ballon d'or basubije Lionel Messi wasabye ko yahabwa Lewandowski

Abatanga Ballon d'or basubije Lionel Messi wasabye ko yahabwa Lewandowski

 Dec 1, 2021 - 11:45

Lionel Messi yasabye France Football ko yazaha Robert Lewandowski Ballon d'or ya 2020 itaratanzwe.

Kuri uyu wa mbere ubwo Lionel Messi yahabwaga Ballon d'or ya 2021 nibwo yafashe ijambo avuga ko Robert Lewandowski yari akwiye guhabwa Ballon d'or ya 2020 ndetse avuga ko France Football n'ubundi ikwiye kuzayimuha.

Ni abantu bake bahakana ko Robert Lewandowski yari akwiye guhabwa Ballon d'or muri 2020 ndetse ikurwaho ryayo ryababaje abakunzi ba ruhago ku isi.

Lionel Messi yasabiye Robert Lewandowski Ballon d'or ya 2020(Net-photo)

Uwitwa Pascal Ferré uyobora France Football itanga Ballon d'or yatangaje ko usibye ibitekerezo bya benshi bitazwi neza niba Lewandowski yari kuyitwara.

Pascal Ferré uyobora ibikorwa bya Ballon d'or(Image:The New York times)

Ferré yagize ati:"Ibyo Messi yavuze byari byiza kandi byarimo ubwenge.Ndatekereza ko tutafata umwanzuro twihuse.Dukwiye kubitekerezaho ubundi igihe kimwe tukubaha amateka ya Ballon d'or igendera ku matora."

"Ntitwamenya neza niba Lewandowski yari gutwara Ballon d'or mu mwaka ushize.Ntitwabimenya neza kuko nta matora yabayeho.Ariko mu by'ukuri Robert Lewandowski yari kuba afite amahirwe menshi yo kuyitwara."

Bikomeje kuvugwa ko rero France Football n'ubundi yazategura amatora arebana na Ballon d'or ya 2020,Robert Lewandowski akayihabwa mu gihe yaba atowe.

Mu birori bya Ballon d'or ya 2021 Robert Lewandowski yahawe igihembo nka rutahizamu mwiza w'umwaka

Lewandowski niwe rutahizamu w'umwaka wa 2021(Image:Marca)

Uyu munya-Poland ukinira Bayern Munich akomeje kwitwara neza muri iyi kipe ariko umwaka ushize nibwo yagaragazaga neza ko akwiye guhabwa Ballon d'or koko.