Messi yarwanyije Lewandowski byeruye ku gihembo FIFA iherutse kumuha

Messi yarwanyije Lewandowski byeruye ku gihembo FIFA iherutse kumuha

 Jan 19, 2022 - 14:39

N'ubwo bigaragara ko Robert Lewandowski yakoze neza mu mwaka w'imikino ushize, Lionel Messi ntiyigeze amutora no mu bakinnyi batatu.

N'ubwo Lionel Messi ariwe wahawe Ballon d'or ya 2021 itangwa na France Football, FIFA yo iherutse guhemba Robert Lewandowski nk'umukinnyi w'umwaka mu 2021.

N'abatemera ko uyu munya-Poland yari akwiye iki  igihembo, byibuze bemera ko atari akwiye kubura mu bakinnyi batatu beza nk'uko byagenze kuri Ballon d'or 

Ibinyamakuru byo mu Budage byibasiye Lionel Messi cyane nyuma y'uko hamenyekanye uko uyu musore yatoye mu gutora umukinnyi w'umwaka wa FIFA.

Ikinyamakuru cyo mu Budage cya BILD cyatangaje ko Lionel Messi yatoye Kylian Mbappe na Neymar bakinana ndetse na Karim Benzema umufaransa ukinira Real Madrid.

Ku rundi ruhande byatangajwe ko Cristiano Ronaldo we yatoye Robert Lewandowski imbere ya N'Golo Kante na Jorginho bakinira ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza.

Ni mu gihe Lewandowski we yatoye Jorginho kuri nomero ya mbere, mbere y'uko atora Lionel Messi bari bahanganye.

Lewandowski kandi yatowe na Hansi Flick utoza ikipe y'igihugu y'Ubudage ndetse na Manuer Neuer bakinana muri Bayern Munich, dore ko bose bamutoye ku mwanya wa mbere kandi ntibatore Lionel Messi muri batatu batoye.

Lewandowski kandi yasabwe kugira icyo avuga ku buryo Lionel Messi yatoye, agira ati:"Ariya yari amagambo meza yavuzwe na Messi kuri Ballon d'or.

"Ubu ni amahitamo ye - Ushobora kumubaza icyo cyibazo.

"Nta kintu kibi naba naramukoreye ku buryo yandakarira usibye ibyo nkora mu kibuga gusa.

"Uwo ni umwanzuro we, nta kintu kibi nshaka kuvuga."

Ibinyamakuru bitandukanye byibasiye Lionel Messi nyuma y'amagambo yagiye avuga kuri Lewandowski agaragaza kumugirira impuhwe no kwerekana ko azirikana ibyo akora.

Gusa icyo abenshi bagarukaho n'ukuntu uyu munya-Argentine atabonye ko byibuze Robert Lewandowski akwiye kugaragara mu bakinnyi batatu bitwaye neza mu mwaka wa 2020-2021.

Lewandowski yahembwe na FIFA nk'umukinnyi w'umwaka(Net-photo)

Lionel Messi ashinjwa kwiyoberanya(Image:90Min)