Jado Castar yeguye ku mirimo ye muri FRVB ku mpamvu zikomeye

Jado Castar yeguye ku mirimo ye muri FRVB ku mpamvu zikomeye

 May 25, 2022 - 08:29

Bagirishya jean de Dieu wari Visi-perezida wa kabiri mu ishyirahamwe nyarwanda rya Volleyball yatangaje ko yeguye nyuma y'iminsi mike afunguwe.

Bagirishya jean de Dieu uzwi nka Jado Castar yemeje ko yamaze kureka inshingano yari afite mu ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda, ibi bikaba bibaye nyuma y'iminsi mike afunguwe.

Jado Castar yari Visi-perezida wa Kabiri ushinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), akaba we ubwe yabyitangarije mu kiganiro Sports Plateau kuri B&B FM-Umwezi.

Castar yatangaje ko ibaruwa ye y'ubwegure yayigejeje kuri perezida wa FRVB ku wa mbere ndetse hakaba harimo ibisobanuro byose ku mpamvu yeguye, bitari bimwe benshi bakunda kwandika ngo ni ku mpamvu bwite.

Abanyarwanda muri rusange bari bishimiye ko uyu mugabo utarahwemye kugaragaza urukundo ku mukino wa Volleyball yaba agarutse mu bintu bye, ariko we avuga ko afite ihungabana bikaba ari nabyo byatumye areka izo nshingano kuko yumva ashobora kutazikora neza.

Yagize ati:"Nkigaruka numvaga nakomeza inshingano, ndanagerageza njya mu nshingano kuwa Gatatu ushize ubwo hari amakipe yari agiye gukinira kujya hanze na Gisagara VC igaruka. Uburyo naraye iryo joro nibwo bwakeye mbwira Umuyobozi wa FRVB igitekerezo cyanjye.

"Nabwiye inshuti zanjye, abavandimwe ko izo nshingano kuzigumamo byaba ari ukubeshya abanyarwanda. Umuyobozi namubwiye ko ibyo kongera kuyobora byaba ari uguhobera ibyansize."

Jado Castar usanzwe ari umunyamakuru kuri B&B FM-Umwezi avuga ko n'ubwo avuye muri izo nshingano atagiye kure ya Volleyball, ndetse biranashoboka ko yazayishoramo imari umunsi umwe.

Jado Castar mu kiganiro cy'imikino kuri B&B FM-Umwezi(Image:b&bfm instagram)

Tariki 14 Gicurasi 2022 nibwo Jado Castar yafunguwe nyuma y'amezi umunani yari amaze muri gereza, kikaba ari igihe yakatiwe nyuma yo kujurira kuko mbere yari yakatiwe imyaka ibiri.

Tariki 13 Ukwakira 2021 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwakatiye Jado Castar igifungo cy’imyaka ibiri, ariko arajurira ndetse biba amahire tariki 07/03/2022 Urukiko rw’ubujurire rwamugabanyirije ibihano biva ku myaka ibiri bishyirwa ku mezi umunani.