Police FC ya Mashami ikomeje kuva mu manga

Police FC ya Mashami ikomeje kuva mu manga

 Oct 28, 2022 - 14:00

Ikipe ya Police FC yatangiye shampiyona nabi yongeye kwitwara neza itsinda Rwamagana City mu mukino wa shampiyona.

Ni umukino wa mbere w'umunsi wa karindwi wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda wabaye kuri uyu wa Gatanu, mu gihe indi mikino y'uyu munsi wa karindwi izaba mu mpera z'icyumweru.

Police FC yari imaze imikino itatu idatsindwa nyuma yo gutangira nabi, yari yakiriye Rwamagana City nayo ikomeje kurwana n'ubuzima mu myanya ya nyuma.

Uyu mukino warangiye Police FC itsinze Rwamagana City igitego kimwe ku busa, kikaba cyatsinzwe na Ntirushwa Aimee ku munota wa 61 gituma abasore ba Mashami Vincent bongera kubona amanota atatu.

Ibi byatumye Police FC izamuka ifata umwanya wa gatandatu n'amanota 10 mu mikino irindwi imaze gukina, mu gihe Rwamagana City iri ku mwanya wa 15 n'amanota yakuye kuri Gasogi United.

Uyu wabaye umukino wa kane ikipe ya Police FC idatsindwa dore ko muri iyo mikino yatsinzemo imikino itatu ikanganya umwe, mu gihe iyi kipe yari yatangiye itsindwa imikino itatu yose.

Police FC ikomeje kwitwara neza

Imikino iri ku wa Gatandatu

15:00: Kiyovu Sports vs Musanze FC

15:00: Sunrise vs Rutsiro FC

Ku cyumweru

15:00: Etincelles vs Mukura

15:00: Gasogi United vs AS Kigali

Andi makipe atagaragaraho hano imikino yayo kuri uyu munsi wa karindwi yarasubitswe bitewe n'uko afite abakinnyi benshi mu ikipe y'igihugu Amavubi-U23 iherereye muri Mali.