Kera kabaye imirimo yo kuvugurura stade Amahoro yatangiye

Kera kabaye imirimo yo kuvugurura stade Amahoro yatangiye

 Mar 14, 2022 - 11:33

Hashize igihe abanyarwanda bategereje igihe ibikorwa byo kuvugurura stade Amahoro bizatangirira, ariko ubu inkuru nziza nuko iyi mirimo yamaze gutangira.

Nyuma y'igihe kinini abakunzi ba ruhago mu Rwanda bategereje, ubu imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro no kuyagura yamaze gutangira aho byitezwe ko niyuzura ariyo stade izaba ari nini mu Rwanda kuko izaba yakira abantu ibihumbi 45.

Muri Gicurasi 2018 ni bwo hatangiye gusohoka amakuru avuga ko stade Amahoro igiye kuvugururwa, ndetse tariki ya 20 Nzeri 2019 ni bwo MINISPORTS yandikira amafederasiyo yose akorera muri stade Amahoro abamenyesha ko bafite ukwezi kumwe ko gushaka ahandi ho gukorera kugira ngo imirimo yo kuyivugurura itangire.

Imirimo yo gutangira kuvugurura yagiye idindira, ahanini hagashyirwa mu majwi icyorezo cya Covid-19 ko cyaba aricyo cyakomye mu nkokora ibi bikorwa. Gusa kuri ubu kompanyi yo muri Turikiya yitwa ‘SUMMA’ ifite isoko ryo kuyivugurura ari nayo yubatse Kigali Arena yatangiye imirimo yo kuyivugurura.

Kompanyi ya SUMMA irimo kuvugurura inagura Stade Amahoro, ni nayo yubatse Stade yo muri Senegal yitiriwe Abdoulaye Wade wahoze uyobora iki gihugu, ni Stade Perezida Kagame aherutse kwitabira umuhango wo kuyitaha wabaye mu mpera z’ukwezi gushize.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (Rwanda Housing Authority) nicyo gifite mu nshingano ivugururwa ry’iyi Stade ari nacyo gikurikirana imirimo yayo gifatanyije na MINISPORTS nk’umufatanyabikorwa.

Ubusanzww Stade Amahoro yakiraga abantu ibihumbi birenga 23, ubu izajya yakira ibihumbi 45 ndetse ikazaba itwikiriye hose. Iyi ikazaba ari imwe mu masitade manini mu karere ka Africa y'iburasirazuba.

Ntabwo ari Stade Amahoro gusa izavugururwa kuko na Petit Stade ndetse n’inzu iberamo imikino y’abafite ubumuga izwi nka NPC nazo zizavugururwa.

Imirimo yo gutangira kuvugurura Stade Amahoro yatangiye mu gihe hari amwe mu mashyirahamwe yakoreraga muri iyi Stade atarabona aho ajya gukorera, gusa amwe muri yo yamaze kwimuka.

Stade Amahoro yatashywe ku mugaragaro tariki ya 5 Nyakanga 1987 ku mukino wahuje Mukura Victory Sports na Panthères Noirs zakiniraga igikombe cyitwaga ‘Trophée Habyarimana’, mu gihe imirimo yo kubakwa yo yari yaratangiye mu 1983.

Biteganyijwe ko Stade Amahoro izaba yamaze kuvugururwa neza mu mwaka utaha, aho imwe mu mikino ya shampiyona cyangwa Mpuzamahanga izakinwa mu 2023 izakinirwa kuri iki kibuga kizaba ari gishya.

Imirimo yo kuvugurura stade Amahoro yamaze gutangira

Igishushanyo mbonera cya stade Amahoro nshya

Igishushanyo mbonera cya stade Amahoro na stade zizaba ziyikikije