Myugariro wa West Ham Kurt Zouma yaciwe akayabo k'amafaranga kubera gushota injangwe ze

Myugariro wa West Ham Kurt Zouma yaciwe akayabo k'amafaranga kubera gushota injangwe ze

 Feb 9, 2022 - 12:05

Nyuma yo kugaragara mu mashusho Kurt Zouma akubita injangwe ze, uyu myugariro yaciwe ibihumbi 250 by'amapawundi.

Kurt Zouma yaciwe ibihumbi 250 by'amapawundi ndetse injangwe ye ijyanwa n'umuryango wita ku matungo witwa RSPCA nyuma y'amashusho yagaragaye uyu mufaransa ari kuyikubita imigeri anayikubita inshyi.

Ubutumwa bwashyizwe hanze n'uyu muryango bwagiraga buti:"Injangwe ebyiri ubu ziri kwitabwaho na RSPCA.

"Icya mbere kuri twe ni kandi cyahoze icya mbere ni ubuzima bwiza bw'izi njangwe. Zajyanwe gusuzumwa ku baganga b'amatungo kandi zirakomeza kwitabwaho mu gihe iperereza rigikorwa. Turashimira buri umwe wagaragaje ibyiyumvo bye kuri izi njangwe.

"Turi guhangana n'iki kibazo mbere y'uko aya mashusho akwirakwira kuri murandasi ndetse iperereza rirakomeje. Turacyakomeje kugenzura, ubwo rero nta birenze twabivugaho ubu."

Ni amashusho yakwirakwijwe n'ikinyamakuru The Sun nacyo kiyakuye kuri snapchat y'umuvandimwe wa Zouma witwa Yoan.

Mu gihe hari ubwoba ko uyu musore ashobora gufungwa imyaka igera kuri ine, ubu yaciwe amapawundi ibihumbi 250 bizafata asaga imishahara ye ibiri.

Zouma yaciwe ibihumbi 250 by'amapawundi azira gukubita injangwe(Net-photo)

Zouma yagaragaye akubita injangwe ze bitera ikibazo(Net-photo)