Abo banyamakuru ni Muramira Regis, Niyibizi Aimé na Isimbi Christelle bazatangira guhera ku wa Gatandatu tariki 8 Ukwakira 2022, mu kiganiro bise Bench ya siporo kizaba kigizwe n'amakuru y'imikino nk'uko aribyo biganiro basanzwe bakora.
Iki kiganiro kizajya kiba ku wa Mbere saa moya n’igice z’ijoro kugeza saa tatu n’igice no ku wa Kane kuri ayo masaha, mu gihe ku wa Gatandatu kizajya kiba kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa tanu.
Usibye kandi aba banyamakuru bamenyerewe nka Regis Muramira, Isimbi Christelle, Aime Niyibizi, na Sam Karenzi basanzwe bakorana mu rukiko rw'ubujurire azajya yitabira nk'umutumirwa.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Isibo TV, Christian Abayisenga yavuze ko impamvu bashyizeho iki kiganiro ari uko mu busesenguzi bakoze, basanze imikino ikundwa na benshi.
Ati “Televiziyo yacu murabizi ko ari iy’urubyiruko, muri rwo rero harimo n’abakunda siporo cyangwa abafite impano muri yo. Turifuza kunezeza abayikunda ariko tugafasha n’abanyempano kuzigaragaza.”

