Kiyovu niyo kipe rukumbi yabonye intsinzi mu gikombe cy'amahoro

Kiyovu niyo kipe rukumbi yabonye intsinzi mu gikombe cy'amahoro

 Apr 4, 2022 - 14:55

Imikino ibanza y'igikombe cy'amahoro yabaye yasize Kiyovu igaritse Marines ikunda kuyigora cyane.

Nyuma y'uko tombora ya kimwe cya munani mu gikombe cy'amahoro ishyizwe hanze ku wa kane tariki 30 Werurwe 2022, kuri uyu munsi nibwo hakinwe imikino ya mbere.

Ikipe ya Rayon Sports yari yasuye Musanze FC mu karere ka Musanze, ku kibuga cyagiye kigora amakipe akomeye muri uyu mwaka w'imikino. Murera nayo ntabwo byayoroheye kuko banganyije 0-0, bakaba bazisobanura mu mukino wo kwishyura.

Kiyovu Sports yari yagiye mu karere ka Rubavu gukina na Marine FC nayo imaze iminsi yarayinaniye kuva mu myaka ya za 2017 Kiyovu Sports igorwa no gutsinda aba bagabo b'i Rubavu. Ni umukino Kiyovu Sports yatsinzemo igitego 1-0 cya Pichu Ismail .

Kiyovu Sports yatsinze Marine nyuma y'imyaka itanu itayitsinda, ndetse bikaba bitegura n'umukino bafitanye muri shampiyona ukaba ari umwe mu mikino irindwi Kiyovu Sports isigaje.

Imikino yabaye kuri uyu munsi:

Musanze 0-0 Rayon Sports

La Jeunesse 2-2 Police FC

Gicumbi FC0-0 Bugesera FC

Marine FC 0-1 Kiyovu Sports

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Mata 2022 hateganyijwe indi mikino nayo ibanza aho APR FC izasura Amagaju FC, Gasogi United yakira Sunrise naho Mukura ikakira Etoile de L'Est.