Umutoza mushya wa Rayon Sports yasesekaye i Kigali

Umutoza mushya wa Rayon Sports yasesekaye i Kigali

 Jan 31, 2022 - 04:08

Pedro Emmanuel Dos Santos Martins da Silva n'umwungiriza we bageze i Kigali aho baje gutoza Rayon Sports.

Inkuru nziza iri muri Murera nuko ubu ugiye kuyibera umutoza yamaze kugera mu rwa Gasabo.

Umutoza mushya ugiye gusinyira ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali mu rucyerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Mutarama 2022.

Amakuru twamenye n’uko Pedro Emmanuel Dos Santos yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe saa kumi z’igitondo (4:00 am).

Uyu mutoza uturuka mu gihugu cya Portugal kandi yaje yizaniye n’umwungiriza we, ubwo bisobanuye ko Romami Marcel wari umutoza w’agateganyo azahita atandukana na Rayon Sports.

Biravugwa ko uyu mutoza ashobora gusinya amasezerano y'imyaka ibiri muri iyi kipe y'abafana benshi mu Rwanda.

Rayon Sports yari imaze hafi amezi abiri nta mutoza mukuru ifite dore ko yari ifitwe na Romami Marcel nk’umutoza w’agateganyo wayihawe nyuma y’uko batandukanye na Masudi Djuma.

Pedro yahise yerekeza muri hoteli (hotel) imwe hano i Kigali, aho agiye kumara iminsi micye ari mu kato nakavamo nibwo azerekanwa n’ikipe ya Rayon Sports.

Uyu mutoza azahita afatira aho imikino igeze dore ko hasojwe igice cya mbere cya shampiyona, maze arebe ko hari icyo yafasha iyi kipe muri uyu mwaka w'imikino.

Pedro Emmanuel yitezweho kuzahura ikipe ya Rayon Sports itari mu bihe byiza nk’uko yahoze imeze mbere, niyo mpamvu uyu mutoza azahita ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri.

Pedro Emmanuel ugiye gutoza Rayon Sports(Net-photo)