Muri Chelsea Romelu Lukaku atangiye urugendo nk'urwa Aubameyang muri Arsenal

Muri Chelsea Romelu Lukaku atangiye urugendo nk'urwa Aubameyang muri Arsenal

 Jan 2, 2022 - 07:39

Ikinyamakuru The Guardian kiravuga ko ku mukino w'ishiraniro Chelsea ifitanye na Liverpool, umutoza Thomas Tuchel yaba yashyize ku ruhande Lukaku kubera ibyo yatangaje.

Ku isaha ya saa 18:30 ku isaha yo mu Rwanda nibwo umukino Chelsea irakiramo Liverpool uraza kuba utangiye. Ni umukino ukomeye cyane kuko ni ikipe ya kabiri iraba ikina n'iya gatatu muri Premier league.

N'ubwo ikipe ya Manchester City ikomeje kuzisiga ariko noneho uyu munsi ikipe iratsindwa iraba ihamije neza ko itagihataniye igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka w'imikino.

Ikipe ya Manchester City irarusha Chelsea ya kabiri amanota 11 mu gihe irusha Liverpool iri ku mwanya wa gatatu amanota 12.

Ikipe ya Chelsea ni iya kabiri ku rutonde rw'agateganyo aho irusha Liverpool inota rimwe n'ubwo Liverpool ifite umukino w'ikirarane. Birumvikana ko aha buri mutoza aba akwiye gukora ku ntwaro ze zose ngo arebe ko yacyura amanota atatu.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The Guardian iravuga ko Thomas Tuchel yaba arabanza abakinnyi mu kibuga batarimo rutahizamu Romelu Lukaku byanarimba ntamushyire mu bakinnyi 18 bagaragara kuri uyu mukino kubera ikiganiro Lukaku yagiranye na Sky Italia.

Romelu Lukaku aherutse kugirana ikiganiro na Sky Italia avuga ko atishimye mu ikipe ya Chelsea ndetse avuga ko Thomas Tuchel yahinduye uburyo bw'imikinire, ibintu bitashimishije umutoza Thomas Tuchel.

Kai Havertz umaze iminsi arwaye Covid-19 ubu yamaze kugaruka kandi byagiye bigaragara ko hari igihe amuhengeka agakina nka nimero 9 nk'uko yabikoze mu mukino wa nyuma batwara champions league.

Birumvikana ko uyu munsi Kai Havertz ariwe wahagarara mu mwanya wa Romelu Lukaku mu gihe yaba adakinishijwe uyu mukino nk'uko bivugwa.

Mu kiganiro n'itangazamakuru gitegura uyu mukino, Thomas Tuchel yagize ati:"Mvugishije ukuri simbikunda pe, ni induru tudakeneye. Dukeneye gukorera ahanyu hatuje kandi tugashyira ibitekerezo ku byo dukora kuko ntibifasha.

"Sinumva ko ntamwishimiye. Ndiyumva mu buryo bubusanye n'ubwo. Iyo umbaza ejo mu gitondo nari kukubwira ko ameze neza. Niyo mpamvu bitangaje ariko si nge muntu wa nyawe wo kubaza.

"Dushobora gufata igihe tukagerageza kwiyumvisha ibiri kujya mbere kuko ntibigaragara mu kazi ka buri munsi, imyitwarire n'imico Lukaku agaragaza hano."

Tuchel arakomeza ati:"Si ngombwa kuba mu mahoro buri gihe ngo ugere ku ntsinzi. Ntago mugomba guhoberana no gukundana buri munsi. Rimwe na rimwe ni byiza ko habaho nk'ibyo."

Romelu Lukaku amaze gutsinda ibitego 7 mu mikino 18 amaze gukinira Chelsea muri uyu mwaka w'imikino. Ibitego bitatu muri ibyo yabitsinze mu mikino ine iheruka.

Ikiganiro Lukaku yagiranye na Sky Italia cyakozwe mu byumweru bitatu bishize ubwo bitari bimeze neza muri Chelsea ariko bivuzwe cyane ubu kuko Sky Italia igenda isohora ibice byacyo.

Lukaku yagize ati:"Ku bijyanye n'imbaraga z'umubiri meze neza.

"Ariko sinishimiye uko ibintu bihagaze muri Chelsea. Thomas Tuchel yahisemo gukoresha ubundi buryo bw'imikinire.

"Sinzacika intege. Ni nzabikora nk'akazi. Siniahimiye uko bihagaze muri Chelsea ariko niko kazi kange sinzacika intege."

Mu kandi gace kasohowe kuri uyu wa Gatandatu bwo Romelu Lukaku yemeza ko yavuye muri Inter.Milan atabishaka kuko yari yasabye kongererwa amasezerano ariko bakabyanga.

Abajijwe ku kuba Lautaro Martinez bakinanye muri Inter.Milan yamusanga muri Chelsea, Lukaku asekamo amubuza kuza muri Chelsea ndetse amwizeza ko azasubira muri Inter.Milan bakongera gukinana.

Izindi nkuru wasoma:

Romelu Lukaku yabujije Lautaro Martinez kuza muri Chelsea amubwira ko azagaruka muri Inter.Milan

Mu 2009 habuzeho gato ngo Cristiano Ronaldo yisange akinana na Lionel Messi

Umukinnyi uhetse Chelsea ashobora kujya muri mukeba wayo Manchester United

Lukaku avuga ku kuva muri Inter.Milan yagize ati:"Mu mpeshyi ishize nagiye kuvugana n'ubuyobozi bwa Inter.Milan nshaka amasezerano mashya. Narababwiye nti 'Mfite imyaka 28 nashakaga gutegura ubuzima bwange n'amasezerano mashya'...Ariko Inter.Milan bambwiye oya. Birashoboka ko ari ibibazo by'ubukungu. Kuri nge byari bigoye kubyemera.

"Mu mpeshyi ishize iyo Inter.Milan yemera kumpa amasezerano mashya nk'uko nabishakaga, iki kiganiro ntitwari kuba twagikoreye aha i London ahubwo yari kuba ari i Milan."

Lukaku akomeza aseka ati:"Ngo kuba Lautaro Martinez yazansanga hano mu minsi iri imbere? Oya...Lautaro, waguma muri Milan, nzagaruka aho ngaho."

Lukaku yatangaje ko atishimye muri Chelsea(Image:Football London)

Tuchel ntiyashimishijwe n'ibyo Lukaku yatangaje(Net-photo)

Tuchel yasinyishije Lukaku mu mpeshyi ishize(Net-photo)