Nizigiyimana Karim Mackenzie yagize icyo avuga ku bamwita umusaza

Nizigiyimana Karim Mackenzie yagize icyo avuga ku bamwita umusaza

 Feb 9, 2022 - 04:39

Nizigiyimana Karim Mackenzie ni myugariro uri gufasha Rayon Sports cyane muri uyu mwaka w'imikino, akaba atangaza ko ntacyo yabona abwira abamwita umusaza.

Nizigiyimana Karim Mackenzie yakiniye Rayon Sports  mu myaka yashize, kuva 2011 kugeza 2015, ariko yayigarutsemo mu mwaka ushize wa 2021 aho abanyarwanda bamuvugagaho amagambo atandukanye.

Ubwo uyu myugariro yagarukaga muri Rayon Sports mu igeragezwa, yavuzweho amagambo atandukanye dore ko yashidikanwagaho bikavugwa ko akabaraga kaba karashize kuko yashaje, abajijwe iki kibazo yavuze ko ntacyo yabivugaho kuko n’ubundi ngo atari umwana, ahubwo avuga ko ikibuga aricyo kizajya gica urubanza.

Mackenzie yagize ati:"Abantu kuvuga ni uburenganzira bwabo, kandi sindi umwana ndakuze, ariko ikibuga kiraca urubanza, njye nifitiye icyizere ubwo rero abashidikanya ku myaka ntacyo nababwira.

"Nta nubwo naterana amagambo nabo ariko njye akazi ndimo gukora nkafitiye ubushobozi kandi nabankurikirana bamaze kubibona ko hari icyo mfasha ikipe ya Rayon Sports."

Ibyangombwa by'uyu myugariro bigaragaza ko afite imyaka 32 ariko abenshi bakavuga ko iyi myaka ayirengeje, gusa umusaruro we mu kibuga ni ntamakemwa  dore ko abafana ba Rayon Sports bavuga ko hari n’abo bitwa abana arusha kwitwara neza agafasha ikipe yabo.

Mackenzie avuga ko ikibuga aricyo kizajya gica urubanza(Net-photo)