Martin Ødegaard yatangaje amagambo aryoshye ku munyarwanda ukina mu bato ba Arsenal

Martin Ødegaard yatangaje amagambo aryoshye ku munyarwanda ukina mu bato ba Arsenal

 Dec 10, 2021 - 07:11

Martin Ødegaard ukinira Arsenal yatangaje ko musore w'umunya-Rwanda ukina mu bato ba Arsenal ari umwe mu b'abahanga Arsenal ifite.

Martin Ødegaard ni umunya-Norway ukina mu kibuga hagati mu  ikipe ya Arsenal kuva yava muri Real Madrid.

Uyu musore yatangaje ko umusore w'umunyarwanda witwa George Lewis Igaba ari umukinnyi mwiza ndetse utanga icyizere.

Martin Ødegaard yabajijwe kuri George Lewis, agira  ati: "Mvugana na Lewis buri munsi. Yaravunitse, nzi ko yagize ikibazo ariko turavugana kandi ni umusore mwiza kandi ufite ubuhanga."

"Nshaka gutanga inama ku bakinnyi bato, navuga gusa nti ‘kora cyane kandi wishimishe"

"Ibyo ni ingenzi cyane kandi biroroshye kubyibagirwa, twese dukina umupira w’amaguru kuko ushimishije… rero ishime, ariko ukore cyane, wiyizere ubwawe, ntuzigere ucogora kandi byose birashoboka".

George Lewis yavukiye i Kigali mu Rwanda. Umuryango we werekeje muri Tanzania ubwo yari afite umwaka umwe mu gihe ubwo yari yujuje imyaka ine, ari bwo umuryango wagiye i Tromsø muri Norway.

Lewis yageze muri Arsenal mu mpeshyi ya 2020 avuye mu ikipe yo mu cyiciro cyo hasi muri Norway yitwa Fram Larvik, atangira neza mbere y’uko imvune zimwibasira.

Biteganijwe ko muri Mutarama 2022 uyu mukinnyi azatizwa kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukina anazamure ubunararibonye mu kibuga.

IZINDI NKURU WASOMA

Lewis ufite ubwenegihugu bubiri yemerewe gukinira igihugu ashaka hagati y’u Rwanda na Norway.

Uyu musore abanyarwanda benshi biteze ko yakegerwa akaba yafasha ikipe y'igihugu Amavubi mu mikino igiye itandukanye.

George Lewis Igaba ukina muri Arsenal(Net-photo)