Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu mu karere ka Gasabo, umurenge wa Remera nk'uko Dushimirimana Eric na Uwase Marie Louise bari baramaze kubyemeranye, dore ko muri Gashyantare aribwo Louise yambitswe impeta na Eric amusaba ko baba nawe akabyemera.
Dushimirimana Eric usanzwe ari Umusifuzi wo mu kibuga hagati muri shampiyona y'abagabo mu mupira w'amaguru avuga ko ubwitonzi yasanganye Uwase ari bwo bwatumye yemera kubana na we.
Eric yagize ati: "Uwase tumaranye imyaka itanu dukundana, ndetse n'imyaka itanga gihamya ko dukundana. Ni umukobwa mwiza witonda warezwe, njye nabonaga igihe kigeze ngo twemere kubana."
Dushimirimana Eric yatangiye gusifura mu 2013, azamuka mu cyiciro cya mbere mu 2017, akaba asezeranye na Uwase Marie Louise uherutse gusoza amashuri ye muri kaminuza yigenga ya UNILAK.
Biteganyijwe ko muri Kamena muri uyu mwaka wa 2022 aribwo aba bombi bazasezerana imbere y'Imana ndetse hagakorwa n'indi mihango igize ubukwe.
Eric Dushimirimana yasezeranye na Uwase Marie Louise
Dushimirimana Eric mu kazi ko gusifura