Abafana ba Chelsea baririmba izina rya Roman Abramovich bahawe gasopo

Abafana ba Chelsea baririmba izina rya Roman Abramovich bahawe gasopo

 Mar 11, 2022 - 11:23

Abafana ba Chelsea bakunda kuririmba izina rya Roman Abramovich babwiwe kwibuka impamvu Roman Abramovich ari guhanwa.

Kuri uyu wa kane nibwo Ubwongereza bwatangaje ko imitungo ya Roman Abramovic iri muri iki gihugu yose yafatiriwe, ndetse n'ikipe ya Chelsea ikaba ibarizwa muri iyo mitungo y'uyu murisiya Roman Abramovic.

Nk'uko babikoze mu mikino iheruka, abafana ba Chelsea bongeye kuririmba izina rya Roman Abramovich ku mukino Chelsea yakinaga na Norwich ku mugoroba wo kuri uyu wa kane.

Roman Abramovich ashinjwa kuba inshuti ya hafi ya Vladimir Putin ndetse bikanavugwa ko yaba yarafashije mu gutanga ibyuma mu gukora imodoka z'intambara Putin yifashishije atera igihugu cya Ukraine.

Minisitiri w'ikoranabuhanga mu Bwongereza witwa Chris Philp, we yasabye aba bafana ba Chelsea kwibuka kandi bagaha agaciro impamvu yatumye umuherwe w'ikipe yabo ahanwa.

Chris Philp yagize ati:"Nge ubwange ndi umufana w'umupira w'amaguru, ndi umukunzi wa Crystal Palace, mu majyepfo ya London.

"Ubwo rero numva impamvu abafana bari hafi y'amakipe yabo ariko ubu Roman Abramovich ni uwahanwe, ejo mu gitondo, kubera ibimuhuza na Vladimir Putin ndetse n'ubuyobozi bwe.

"Gusa ndavuga n'icyubahiro ku bafana ba Chelsea, ndabizi ko yakoreye byinshi ikipe ariko ibiri kubera muri Ukraine n'ibyo Uburusiya buri gukorera abaturage - batera ibisasu mu bitaro ndetse bakarasa abaturage - ibyo ni ingenzi cyane kurusha umupira w'amaguru.

"Ibyo ndabivuga nk'umufana w'umupira w'amaguru nge ubwange kandi ndabasaba ko babishyira mu bitekerezo."

Ibi abafana ba Chelsea kandi babikoze no mu mpera z'icyumweru gishize ubwo iyi kipe yari igiye gukina na Burnley. Abafana baririmbye izina rya Abramovich ubwo barogoya umwanya wo kwerekana ko bifatanyije na Ukraine, ndetse umutoza Thomas Tuchel yarabanenze cyane.

Abafana ba Chelsea barogoya umwanya wo kwifatanya na Ukraine bakaririmba Abramovich(Net-photo)

Chris Philp yakebuye abafana ba Chelsea(Net-photo)