Rayon Sports itaye ibaba imbere ya Marine FC ku buryo bukomeye

Rayon Sports itaye ibaba imbere ya Marine FC ku buryo bukomeye

 Jan 23, 2022 - 12:07

Ikipe ya Marine FC yihereranye Rayon Sports iyitsinda ibitego bitatu ku busa.

Ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye Marine FC ku munsi wa 14 wa shampiyona y'u Rwanda ariko Rayon Sports yahahuriye n'uruva gusenya.

Ikipe ya Marine FC yabonye igitego cya mbere hakiri kare kuko ku munota wa 22' umusore witwa Nahimana Amimu yari yamaze kugiterekamo.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Marine FC iyoboye umukino ku gitego kimwe ndetse abenshi bagakeka ko Rayon Sports irabasha kwishyura mu gice cya kabiri gusa nabwo byabaye bibi kurushaho.

Ku munota wa 67' nibwo Ishimwe Fiston yatsinze igitego cya kabiri cya Marine FC maze ibintu birushaho gukara ku munota wa 68' ubwo Ishimwe Fiston yahise asobyamo atsinda igitego cya gatatu.

Ikipe ya Rayon Sports yarwanye no kwishyura ariko umukino urangira ari ibitego bitatu bya Marine FC ku busa bwa Rayon Sports.

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga

Rayon Sports yatsinzwe na Marine FC