Zinedine Zidane agiye gushimisha PSG na Manchester United icyarimwe

Zinedine Zidane agiye gushimisha PSG na Manchester United icyarimwe

 Jan 20, 2022 - 07:53

Manchester United ishobora kungukira mu kuba Zidane agiye kwemera kuba umutoza wa PSG maze Pochettino akajya i Manchester.

Amakuru akomeje kuzamuka avuga ko noneho Zinedine Zidane yaba agiye kwemera akazi ka PSG byatuma Mauricio Pochettino asohoka muri iyi kipe yo mu Bufaransa.

Mauricio Pochettino ni izina rikunze kugarukwaho ko ariwe waba wifuzwa ko yaba umutoza wa Manchester United guhera mu mpeshyi ya 2022, ariko amahirwe yo gusohoka muri PSG yakwiyongera aruko Zidane yemeye gutoza iyi kipe.

Ikinyamakuru Marca cyandikira muri Espagne, kirahamya ko Zinedine Zidane agiye gusubira mu Bufaransa kandi PSG ikaba ifite ikizere ko ariwe mutoza wayo kuva mu mpeshyi y'uyu mwaka.

Igihe Zidane yaba yinjiye muri PSG, bivuze ko yabisikana na Mauricio Pochettino nawe waba afite amahirwe menshi yo gufata Manchester United dore ko Ralf Rangnick arayifasha gusoza umwaka w'imikino gusa.

Zinedine Zidane yigeze kuvugwa kuba yaba umutoza wa Manchester United igihe Ole Gunnar Solskjaer yari amaze kwirukanwa, ariko kuri iyi nshuro yaba agize uruhare mu kuba iyi kipe yabona umutoza ishaka cyane.

Ni mu gihe hari inkuru nyinshi zagiye zizamuka mu mwaka ushize aho zavugaga ko PSG ishaka guhita iha akazi Zidane, ariko bigaragara ko Pochettino ariwe uzasoza umwaka w'imikino ndetse bikavugwa ko nawe atekereza guhita ajya muri Manchester United.

N'ubwo kugeza uyu munsi PSG iyoboye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona mu Bufaransa, Mauricio Pochettino yagiye anengwa cyane ku kuba afite imikinire idashimishije muri iyi kipe y'Abafaransa.

Zidane arifuzwa cyane muri PSG(Image:The mirror)

Pochettino ategerejwe muri Manchester United(Net-photo)