Nyuma y'iminsi itari mike Cristiano Ronaldo ashinjwa kuba ikibazo ku mutoza mushya Ralf Rangnick, uyu munya-Portugal yagize icyo amuvugaho ndetse agaragaza kumushyigira avuga ko ashobora kugira umwaka mwiza muri iyi kipe.
Ralf Rangnick yafashe Manchester United mu Ugushyingo 2021 nyuma y'umusaruro mubi wa Ole Gunnar Solskjaer ariko nawe bikomeje kutagenda neza muri iyi kipe y'i Manchester.
Muri Premier league Manchester United iherutse gutsindwa na Wolves n'ubwo yagarutse muri FA cup ikabasha gutsinda Aston Villa igitego kimwe ku busa bigoranye.
Haravugwa ibibazo byinshi inyuma y'amarido muri iyi kipe dore ko bivugwa ko urwambariro rwacitsemo ibice ndetse n'abakinnyi benshi bakomeye bakaba bashaka kuyisohokamo.
Cristiano Ronaldo uvugwa muri abo, we yatangaje ko uyu mutoza akeneye igihe kugira ngo abashe guhindura imitekerereze y'abasore b'iyi kipe ndetse abona ko azagera ku ntsinzi.
Aganira na Sky Sports Ronaldo yagize ati:"Yageze hano mu byumweru bitanu bishize kandi yahinduye byinshi ariko akeneye igihe cyo gushyira ibitekerezo bye mu bakinnyi bari mu kibuga.
"Bifata igihe ariko ndizera ko agiye gukora akazi keza, turabizi ko tutakinnye umupira mwiza nk'uko twagombaga kubikora ariko turacyafite imikino myinshi yo kubikosora.
"Ariko kuva yahagera ndatekereza ko hari ibyo twakoze neza gusa nk'uko nabivuze mbere dukeneye igihe, ntago biba byoroshye guhindura ibitekerezo by'abakinnyi n'uburyo basanzwe bakina, ku bw'ibyo rero nizera ko agiye gukora akazi keza.
"Dukwiye gushyira hamwe, turi mu bwato bumwe, twari tubizi kuva ku ntangiro ko bitazoroha ariko mu mwaka mushya dukwiye kwizera ko bishoboka gusa nyine dufite urugendo rurerure ariko ndizera ko tugiye kugira umwaka mwiza.
"Mvugishije ukuri birakomeye, buri gihe iyo uhinduye umutoza biba bikomeye ariko ndacyizeye ko twagira umwaka mwiza, twari tubizi ko bizasaba igihe ngo dukore ibyo umutoza ashaka mu kibuga.
"Ntago byihuse, ariko nge ndareba ibiri imbere. Dukwiye kuba abanyamwuga ndetse tugakora cyane nk'abakinnyi tugahindura paje. Ndabizi ko tutari mu bihe byiza ubu ariko mu gukora cyane twagera kuri byinshi muri uyu mwaka."
Cristiano Ronaldo ashyigikiye umutoza Ralf Rangnick(Image:Newsofmax)
Rangnick aracyagerageza kugarura Manchester United(Image:Metro)
