Murenzi Abdallah yongeye kugirirwa ikizere cyo kuyobora FERWACY

Murenzi Abdallah yongeye kugirirwa ikizere cyo kuyobora FERWACY

 Jun 11, 2022 - 08:13

Nyuma yo gusoza manda ye ya mbere nka perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah yongeye gutorerwa kuyobora iri shyirahamwe muri manda ye ya kabiri.

Ni amatora ya komite nyobozi y'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda(FERWACY) yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Kamena 2022, akaba yabereye kuri Hilltop Hotel birangira Murenzi Abdallah yongeye gutorerwa kuyobora iri shyirahamwe.

Murenzi wayoboye komite yari icyuye igihe yari umukandida rukumbi wiyamamazaga ku mwanya wa perezida w'iri shyirahamwe nyuma y'uko uwo bari bahanganye yakuyemo kandidatire ye.

Murenzi Abdallah yongeye gutorerwa kuyobora FERWACY mu gihe cy'imyaka ine iri imbere atsinze ku majwi 10/11, Imfabusa yabaye imwe.

Uyu mugabo wigeze kuyobora Akarere ka Nyanza akayobora na Rayon Sports avuga ko manda ye ya mbere muri FERWACY igitangira yahuye n’ibibazo birimo iyaduka rya COVID-19 yatumye byinshi bihagarara.

BMurenzi Abdallah yatorewe kongera kuyobora FERWACY

Muri aya matora kandi hatowe n'abandi bagize iyi komite ku buryo bukurikira:

Karangwa François yatowe nka Visi Perezida wa mbere wa FERWACY akaba yatowe ku majwi 11/11.

Kayirebwa Liliane yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri wa FERWACY ku majwi 11/11.

Munyankindi Benoït yatorewe kuba umunyamabanga mukuru wa FERWACY ku majwi 11/11.

Ingabire Assia yongeye gutorerwa kuba umubitsi wa FERWACY ku majwi 7/11.

Bayisabe Irene yatorewe kuba umujyanama ku majwi 7/11.

Karambizi Rabin Hamin yatorewe kuba umujyanama ku majwi 10/11.

Rwanyange Rene Anhere yatorewe kujya muri komite nkemurampaka ku majwi 9/11.

Karama Geoffrey yatorewe kujya muri komite nkemurampaka ku majwi 9/11.

Niyonzima Gildas yatorewe kujya muri komite ngenzuzi ku majwi 11/11.

Mupenzi Christopher Rene yatorewe kujya muri komite ngenzuzi ku majwi 8/11.