Wari umukino wo kwishyura wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye, nyuma y'uko amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa mu mukino wabereye muri Djibout ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize.
Igice cya mbere cyaranzwe na AS Kigali yatatse cyane ariko kubona izamu bigakomeza kunanirana, aho rutahizamu Man Yakre Dangmo byagiye bimwangira.
Ku munota wa 25 Kakule Mugheni Fabrice yafashe icyemezo arekura ishoti rikomeye cyane, ariko umupira uragenda ukubita umutambiko uvamo.
Hussein Shabalala nawe yafashe icyemezo ku munota wa 41 yinjira mu rubuga rw'amahina bamushyira hasi, penariti iterwa na Man Yakre ariko umuzamu Innocent Mbonihankuye awukuramo.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, ikipe ya ASAS iza mu gice cya kabiri ishaka gusatira noneho bitandukanye no mu gice cya mbere.
Gusa AS Kigali yakomeje kuyirusha Shabalala na Haruna bagerageza bikanga, ariko ku munota wa 69 Haruna arekura koruneri Kalisa Rashid ashyiraho umutwe ahita atsinda igitego.
Abakinnyi ba ASAS Telecom batangiye gushyuha, ndetse ku munota wa Kaze Gilbert akorera ikosa Hussein Shabalala ahita ahabwa ikarita ya kabiri y'umuhondo biba ikarita itukura. Kaze yahise asigara mu kibuga, ASAS Telecom basigara ari abakinnyi 10 mu kibuga.
AS Kigali yakomeje kwataka ngo irebe ko yatsinda igitego cya kabiri ariko birananirana, umukino urangira ari igitego kimwe ku busa.
Ubwo umukino wari urangiye, abo muri ASAS bashatse gusagarira abasifuzi kuko batishimiye uko babasifuriye, ariko abashinzwe umutekano babyitwaramo neza babasha kubarinda.
Mu kindi cyiciro biteganyijwe ko AS Kigali izahura na Al-Nasr Sports yo muri Libya, yayikuramo ikaba isigaje gukuramo ikipe imwe ubundi ikerekeza mu matsinda ya CAF Confederation cup.