Antony Elanga yashyizeho agahigo muri Manchester United

Antony Elanga yashyizeho agahigo muri Manchester United

 Feb 24, 2022 - 12:34

Antony Elanga watsindiye Manchester United igitego cyo kwishyura, yabaye umukinnyi muto cyane watsindiye iyi kipe igitego mu mikino yo gukuranwamo ya Champions league.

Antony Elanga yatsinze igitego cyatumye Manchester United idatsindirwa kuri stade Wanda Metropolitano y'ikipe ya Ateltico Madrid, aho umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Ni igitego uyu musore yatsinze ku munota wa 80' w'umukino ubwo yari amaze iminota ine mu kibuga yinjiye asimbuye Marcus Rashford byagaragaraa ko byari byanze kuri uyu mukino.

Antony Elanga yahise aba umukinnyi muto watsindiye Manchester United igitego mu mikino yo gukuranwamo(Knock out) ya Champions league, dore ko iki gitego yagitsinze afite imyaka 19 n'iminsi 302.

Nyuma y'uyu mukino antony Elanga yagize ati:"Nahoze ndota ibihe nk'ibi, gutsinda muri champions league ukina n'amakipe akomeye mu Burayi nka Atletico Madrid. Ni inzozi zibaye impamo.

"Nababwiye ukuntu mba ntuje, buri gihe iyo mpawe amahirwe, mba nshaka kubyishyura umutoza kandi nkamuha 150 ku ijana y'ibyo yampaye igihe ninjiye mu kibuga.

"Nkora gusa ibyo nshobora gukora, nshaka kuba umukinnyi mwiza cyane mu kibuga kandi ndashimira umutoza.

"Uba ugomba kuguma mu mukino kuko buri kintu kiba gishobora kuba. Ntabwo twakinnye neza mu gice cya mbere ariko twivuguruye nyuma yo gusimbuza mu gice cya kabiri.

"Umutoza yambwiye gutuma ba myugariro bagira ubwoba kandi bakanyiruka inyuma, igihe mbonye amahirwe nkayakoresha.

"Nashakaga ibiva mu mukino byiza kubera abafana bakoze urugendo rurerure. Ariko ni igice cya mbere gusa. Tugomba kwitegura igice cya kabiri Old Trafford."

Nyuma y'uyu mukino kandi umutoza Ralf Rangnick nawe yashimagije cyane Antony Elanga, kandi ashishikariza abandi bakinnyi be kwigana uburyo uyu mwana afata umukino agakinana ibyishimo mu maso.

Antony Elanga yashyizeho agahigo muri Manchester United(Image:Telegraph)

Ralf Rangnick yashishikarije abakinnyi be kwigana uko Elanga akina(Net-photo)