Hashize igihe kitari gito havugwa amazina atandukanye y'abakinnyi bari mu kiciro cya mbere mu Rwanda bivugwa ko ibiganiro hagati yabo na APR FC bigeze kure, ndetse ko bazerekeza muri iyi kipe y'ingabo ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye.
Rimwe muri ayo mazina yagarutsweho cyane ni umusore ukinira AS Kigali wataka anyuze ku ruhande witwa Niyibizi Ramadhan, uyu musore akaba yaritwaye neza cyane cyane mu mikino ibanza mbere y'uko agira ibibazo by'imvune.
Niyibizi Ramadhan ari mu bashakwa na APR FC(Image:Umuseke)
Inkuru dukesha Umuseke iravuga ko ibiganiro hagati ya APR FC na Niyibizi Ramadhan ndetse n'aba bakinnyi bandi batandatu byagenze neza, bikaba ari ikibazo cy'igihe gusa ngo nabo bambare umukara n'umweru.
Kuri uru rutonde hariho undi rutahizamu wa Mukura Victory sports ariwe Nyarugabo Moise, aba basore bombi bakaba bategerejweho kongera imbaraha mu busatirizi bwa APR FC nyuma yo kuzana Tuyisenge Jacques ntahirwe n'uyu mwaka.
Aha kandi hari undi muzamu wa Rayon Sports umeze neza muri iki gihe ariwe Hakizimana Adolphe, ariko aha ikibazwa n'ukuntu APR FC yamuzana ifite Ishimwe Pierre bigaragara ko bari ku rwego rujya kuba rumwe kandi bakiri na bato bose.
Bivugwa ko APR FC yifuza Hakizimana Adolphe wa Rayon Sports(Image:Rwanda Magazine)
Kuri uru rutonde kandi hari kandi Ishimwe Christian ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso muri AS Kigali, Simeon na Tharcisse bakinira Gorilla FC na Fiston ukinira Marine FC.
Muri iyi kipe kandi biravugwa ko ubwo aba bazaba binjira hazasohokamo n'undi mubare utari muto w'abakinnyi bashobora kuba barimo Jacques Tuyisenge, Itangishaka Blaise, Nizeyimana Djuma n'abandi.
Aya makuru y'abakinnyi benshi bari mu biganiro yakomeje kuvugwa agafatwa nk'ibihuha kuri benshi ariko noneho byaje kwemerwa ubwo umuyobozi wa APR FC Gen Lt Mubarakh Muganga yemezaga ko koko hari abakinnyi barindwi baganirije, ubwo yaganiraga n'itangazamakuru iyi kipe imaze gutsinda Bugesera FC.
