AMAVUBI: Wa mutoza wafashije Amavubi gutsindwa ari mu nzira zo kwirukanwa

AMAVUBI: Wa mutoza wafashije Amavubi gutsindwa ari mu nzira zo kwirukanwa

 Nov 22, 2021 - 05:31

Nyuma y'inama yateraniye i Rubavu byanzuwe ko Mashami Vincent yirukanwa.

The choice live iherutse kubabwira ku nama yateraniye i Rubavu muri Gorilla hotel aho ingingo nyamukuru yari kuganiro ku musaruro wa Mashami Vincent n'ubwo hari n'izindi ngingo baganiriye.

AMAVUBI:Inkuru nziza ku banyarwanda bose bifuza impinduka mu ikipe y'igihugu

Iyi nama yari yahuje uruhande rwa FERWAFA na MINISPORT aho Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier ndetse na minisitiri wa sport ariwe Munyangaju Aurore Mimosa barimu bateranye muri iyo nama.

Nyuma y'igihe kitari gito Amavubi yitwara nabi, amakuru ahari aravuga ko baba barafatiyemo umwanzuro ko Mashami Vincent yaba agomba guhita yirukanwa.

Mu gihe kitarenze iminsi 15 nibwo Mashami Vincent agomba kuba yirukanwe agahabwa imperekeza ya miliyoni eshanu ariyo mperekeza y'ukwezi kumwe.

Mashami Vincent arirukanwa(Image:Genesis)

Amasezerano Mashami Vincent yari afite mu Amavubi, yari kuzarangira muri Gashyantare 2022, gusa bitewe n’umusaruro mubi akomeje kugaragaza mu ikipe y’igihugu watumye benshi bitotomba cyane ndetse banavuga ko nta hazaza h’iyi kipe mu gihe cyose izaba igitozwa na Mashami, byarangiye hafashwe umwanzuro wo kumwereka umuryango.

Mashami Vincent azajyana n'abandi batoza basanzwe bakorana mu ikipe y'igihugu Amavubi ubundi hashakishwe undi mutoza uzatoz Amavubi mu bihe bikurikira.

Mashami Vincent yahawe inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu Amavubi nk’umutoza mukuru tariki ya 18 Kanama 2018, aho yagiye ahabwa amasezerano y’igihe kitari kirekire ariko yagiye yongerwa kugeza ubu ayimazemo imyaka itatu.

Muri icyo gihe Mashami Vincent yatojemo imikino 30 abasha gutsinda imikino 7 atsindwa 13 ndetse anganya imikino 13 habazwe imikino y'amarushanwa n'iya gicuti.

Mashami Vincent n'abamufasha(Net-photo)

Abanyarwanda barakaye cyane mu mikino iheruka yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'isi aho Amavubi yasoje ku mwanya wa nyuma mu itsinda E rutsinzwe n'abaturanyi bose aribo Uganda na Kenya.

Amakuru ahari avuga ko FERWAFA yaba yaratangiye gushaka umutoza uzasimbura Mashami Vincent uri ku rwego abanyarwanda bifuza.