Patrice Evra yatunguye benshi avuze umukinnyi urenze abandi bakinanye muri Manchester United

Patrice Evra yatunguye benshi avuze umukinnyi urenze abandi bakinanye muri Manchester United

 Jan 8, 2022 - 08:58

Patrice Evra yatangaje ko Ryan Giggs ariwe mukinnyi urenze abandi bakinanye muri Manchester United mu gihe abenshi bari biteze ko avuga Cristiano cyangwa Rooney.

Patrice Evra wahoze ari myugariro ukina ibumoso muri Manchester United yatangaje ko Ryan Giggs ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi bakinanye mu gihe abenshi batekerezaga ko yavuga Cristiano Ronaldo cyangwa Wayne Rooney.

Patrice Evra w'imyaka 40 yakinnye imikino 273 mu gihe yakinnye muri Manchester United ndetse atwara ibikombe birimo ibikombe bitanu bya shampiyona na champions league imwe batwaye mu 2008.

Uyu mugabo ubwo yaganiraga na 433 yatangaje abafana ubwo yavugaga ko Ryan Giggs wakinaga nka Mababa(winger) ibumoso muri Manchester United kuri we ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi bakinanye.

Evra yagize ati:"Abantu buri gihe bambaza umukinnyi mwiza kurusha abandi twaba twarakinanye nyuma y'uko nsinyiye Manchester United kandi baba biteze ko mvuga Cristiano Ronaldo cyangwa Wayne Rooney.

"Buri gihe mvuga Ryan Giggs, kubera ko yari umuntu ushobora gutanga umupira ahantu hatabonwaga n'umuntu uwo ariwe wese ndetse no kubera ibigwi bye.

"Ndibuka turi kumwe na Giggs, no mu myitozo iyo watsindwaga umukino yararakaraga. Rimwe na rimwe imyitozo yabaga ikaze kurenza umukino w'irushanwa.

Patrice Evra avuga ko Ryan Giggs yamufashije gutera imbere mu mikinire ndetse yajyaga amunenga aho bikenewe bikaba byaramufashije kuba umwe muri ba myugariro beza bakina ibumoso.

Evra ati:"Namwigiyeho ibintu byinshi, ndetse twakinanaga uruhande rw'ibumoso, bikaba ngombwa ko dutongana cyane mu kibuga, kuko nakundaga kurengura nabi aho umupira ukugwa imbere, ubwo rero uba ugomba kugira icyo ukora.

"Giggs yari afite tekiniki nyinshi, akambwira ati'wushyire ku kirenge cyange'.

"Nkamubwira nti'umukinnyi nkawe ukwiye guhangana nabyo' nyuma y'umukino tukabwirana tuti 'wihangane muvandimwe... Umukino wari ku rwego rwo hejuru'."

Mu gitabo Ryan Giggs yasohoye mu 2011, yatangaje ko Patrice Evra ari umukinnyi wakoze akazi kanini mu gihe yamaze Old Trafford.

Muri icyo gutabo Giggs avuga ko yabashije gukina igihe kirekire kubera Patrice Evra. 

Patrice Evra yatwaye ibikombe bitandukanye muri Manchester United(Net-photo)

Evra avuga ko Ryan Giggs ariwe mukinnyi mwiza bakinanye muri Manchester United(Net-photo)

Evra na Giggs batwaranye champions league mu 2008(Image:Daily mail)

Ryan Giggs ni umunyabigwi wa Manchester United(Net-photo)