Rayon Sports yabuze amanota atatu itwara ayo ishoboye

Rayon Sports yabuze amanota atatu itwara ayo ishoboye

 Jan 15, 2022 - 13:23

Rayon Sports yanganyije na Musanze FC ku munsi wa 12 wa shampiyona.

Nyuma y'ibyumweru bibiri shampiyona y'u Rwanda ihagaritswe, kuri uyu wa Gatandatu nibwo yari yasubukuwe ku munsi wayo wa 12 kuko yasubitswe hamaze gukinwa umunsi wa 11.

Umukino wabimburiye indi mikino, ni umukino wabereye i Nyamirambo aho ikipe ya Rutsiro FC yahasanze AS Kigali maze Rutsiro igacyura amanota atatu ku intsinzi y'ibitego 2-1.

Imikino itatu yakurikiyeho yagaragayemo kurumba ku ibitego cyane kuko muri iyo mikino yose hagaragayemo igitego kimwe gusa. Cyatsinzwe na Marine FC.

Umukino wabereye i Rubavu wahuje abavandimwe babiri dore ko bose baba muri ako karere, warangiye Etincelles itsinzwe igitego kimwe na Marine FC cyabonetse ku munota wa 35' gutsinzwe na Mugiraneza Frodouard.

Undi mukino wahuzaga ikipe ya Espoir FC y'i Rusizi aho yari yakiriye Etoile de L'Est y'i Ngoma. Ni umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi kuko rwabuze gica amanota bakayagabana.

Undi mukino wari utegerejwe cyane kuri aya masaha, ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho Rayon Sports yari yakiriye Musanze FC bikarangira bagabanye amanota.

Ni umukino Rayon Sports yagiyemo nyuma y'amakuru yarimo yemeza ko bamaze gutandukana na Youssef Rharb na mugenzi we batijwe na Raja Cassablanca.

Youssef Rharb yari umwe mu bakinnyi bafasha Rayon Sports cyane mu gice cy'ubusatirizi dore ko yagaragaje umwihariko wo kurema uburyo bwinshi bubyara ibitego.

Ni umukino amakipe yombi yagaragazaga ko ashaka igitego ariko bigakomeza kwanga ari nako Rayon Sports ihusha uburyo bukomeye n'ubwo na Musanze FC yanyuzagamo ikabubona.

Umukino waangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa maze bagabana amanota. Rayon Sports yahise ikomeza kurusha Musanze FC amanota 3 dore ko yagize amanota 20 naho Musanze FC ikagira amanota 17.

Rayon Sports yananiwe gutsinda Musanze FC(Image:Rayon instagram)

Rayon Sports yongeye gutakaza amanota(Net-photo)