Abafana ba Liverpool bashyize ubukeba ku ruhande bategurira Cristiano igikorwa cy'urukundo

Abafana ba Liverpool bashyize ubukeba ku ruhande bategurira Cristiano igikorwa cy'urukundo

 Apr 19, 2022 - 06:22

Bikomeje kuvugwa ko abafana ba Liverpool bateguye umunota wo kwifatanya na Cristiano Ronaldo nyuma y'uko agize ibyago agapfusha umwana w'umuhungu.

Abafana ba Liverpool bateguye umunota wo kwifatanya na Cristiano Ronaldo mu mukino urabahuza na Manchester United nyuma y'uko uyu munya-Portugal atangaje urupfu rw'umwana we witabye Imana avuka.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo Cristiano Ronaldo n'umufasha we Georgina Rodriguez bifashishije imbuga zabo nkoranyambaga batangaza ko mu mpanga biteguraga kubyara, umwana w'umuhungu yitabye Imana hakabaho umukobwa gusa.

Mu gihe ubutumwa bwo kwihanganisha uyu muryango bwakomeje gutangwa mu mpande zose z'isi, biteganyijwe ko uyu munsi mu mukino Liverpool irakiramo Manchester United abafana ba Liverpool bashobora gufata umunota wa karindwi w'umukino bakifatanya na Cristiano Ronaldo mu gahinda arimo.

Abafana ba Liverpool bateguye umunota wo kwifatanya na Cristiano(Image:Getty)

Ni ubutumwa bwakomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga aho bigaragara ko abafana ba Liverpool baraza gushyira ubukeba ku ruhande mu gihe baraba bakina n'umukeba wabo w'ibihe byose bigaragara ko byateguwe.

Cristiano Ronaldo asanzwe afite abana bane aribo Cristiano Jr, impanga Eva na Mateo na Alana. Alana akaba ariwe yabyaranye na Georgina Rodriguezndetse akaba  ariwe bari babyaranye izindi mpanga ariko umuhungu akaba atabashije kubaho.

Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez bapfushije umwana(Image:Europa press)

Umukino wo kuri uyu mugoroba ku isaha ya saa 21:00 ni umukino amakipe yose asabwa gutsinda gusa, dore ko Liverpool ikomeje kwiruka ku gikombe ndetse na Manchester United ikaba ishaka kuza mu makipe ane ya mbere ngo izaboneke muri UEFA Champions league mu mwaka utaha w'imikino.

Ni umukino ikipe ya Manchester United idahabwa amahirwe menshi bijyanye n'ukuntu amakipe yombi ahagaze, byongeyeho umukino ubanza wabereye ku kibuga cya Manchester United warangiye Liverpool itsinze Manchester United ibitego 5-0.

Mu gihe Liverpool yatsinda uyu mukino irahita ifata umwanya wa mbere irusha Manchester City inota rimwe, mu gihe Manchester City itarakina na Brighton mu mukino uzaba ku wa Gatatu.