Ikipe y'igihugu ya Mauritania yasoje ku mwanya wa nyuma mu ijonjora rya 2 ryo gushaka itike yo gukina imikino yanyuma y'igikombe cy'isi. Ibi byatumye iyi kipe yirukana umutoza Gerard Buscher wayitozaga ikaba imaze kumusimbuza Didier Gomez Da Rosa.
Gerard Buscher yirukanwe hasigaye imikino 2 ngo basoze amatsinda
Didier Gomez Da Rosa yaje bwa mbere gutoza muri Africa muri 2012 -2013 ubwo yazaga gutoza Rayon Sports. Uyu mugabo yasanze Rayon Sports itamerewe neza ayifasha gutwara igikombe cya Shampiyona uwo mwaka wa 2013. Kuva ubwo amaze kuzenguruka amakipe atandukanye kuri uyu mugabane wa Africa. Mu mpera z'Ugushyingo nibwo yirukanwe na Simba nyuma yaho yari ananiwe kuyigeza mu matsinda ya Caf Champions League , uretse kuba yarananiwe kugera ku nshingano yari yasabwe n'ubuyobozi , uyu mutoza yari kurutonde rw'abatoza batemerewe gutoza iyi mikino nk'abatoza bakuru kubera ikibazo cy'ibyangombwa .
Didier Gomez da Rosa yabonye akazi gashya (Net photo)