Myugariro ukomeye wa APR FC yaciye ukubiri  n'ikipe ye

Myugariro ukomeye wa APR FC yaciye ukubiri n'ikipe ye

 Dec 3, 2021 - 04:00

Karera Hassan ntabwo ajyana n'ikipe ye ya APR FC muri Maroc.

Mu gihe ikipe ya APR FC iri kwitegura umukino wo kwishyura n'ikipe ya RS Berkane yo muri Maroc,siko bimeze kuri myugariro wayo Karera Hassan.

Myugariro Karera Hassan ntabwo ari kumwe na APR FC(Image:APR FC)

Karera Hassan ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe ya APR FC kuva yagera mu bwugarizi bwayo.

Ariko mu gihe abandi bagomba gufata indege berekeza muri Maroc,amakuru ahari aravuga ko uyu myugariro Karera Hassan yaba aherereye ku mugabane w'iburayi mu gihugu cya Finland.

APR FC izakina na RS Berkane ku cyumweru(Net-photo)

Karera Hassan yafashe rutemikirere mu ijoro ryo kuri uyu wa kane aho bivugwa ko yasanzeyo umukunzi we ariko ibyo kugaruka n'ubu ntibivugwaho rumwe kuko bivugwa ko hari igihe atagaruka.

Ikipe ya APR FC izakina umukino wo kwishyura na RS Berkane yo muri Maroc ku cyumweru dore ko umukino ubanza banganyije 0-0 i Nyamirambo.