APR FC yasubiriye Gasogi United ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere

APR FC yasubiriye Gasogi United ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere

 Mar 5, 2022 - 13:41

APR FC yakuye amanota atatu kuri Gasogi United ku munsi wa 20 wa shampiyona ya Primus National League.

Wari umukino wari utegerejwe cyane ku munsi wa 20 wa shampiyona, dore ko APR FC ikomeje kotswa igitutu na Kiyovu Sports iri kuyihumekera mu bitugu.

APR FC yaje muri uyu mukino iyoboye urutonde rwa shampiyona aho yanganyaga na Kiyovu Sports amanota 41, ariko hakabaho ikinyuranyo cy'ibitego izi kipe zizigamye.

Mu mukino ubanza APR FC yatsinze Gasogi United ibitego 2-0, ariko abenshi babishinja myugariro Mbogo Ali wagaragaje ko atari ari mu mukino neza kuri icyo gihe.

Kuri iyi nshuro APR FC yagombaga gutsinda uyu mukino kuko itari izi ibirava i Musanze aho Kiyovu Sports yari yasuye Musanze FC.

APE FC yatsinze uyu mukino bitayigoye cyane ku bitego 2-0, bihita biyihesha amanota atatu kuri uyu munsi ndetse ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.

Ni umukino Gasogi United itabonyemo uburyo bwinshi bw'ibitego bukomeye cyane ariko nayo hari ubwo yagiye ibona nk'aho mu gice cya mbere Mustafa yateye umupira ugafata izamu ukavamo.

Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Gilbert bakunze kwita Barafinda wakibonye ku munota wa 11 gusa. Naho Ishimwe Anicet atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 90 ndetse umukino urangira gutyo.

Iki gitego cya kabiri APR FC yakibonye mu gihe Gasogi United yagaragazaga kwijajara irema uburyo bunyuranye bwashoboraga kubyara ibitego igira ngo yishyure, ariko aha yahise icika intege.

Ubu urutonde rwa shampiona rurakomeza kuyoborwa na APR FC inganya amanota 44 na Kiyovu Sports, ariko zigatandukanwa nuko APR FC irusha Kiyovu ibitego bitatu mu bitego izigamye.

Indi mikino yabaye kuri uyu munsi:

APR FC 2-0 Gasogi United

Bugesera FC 0-2 Mukura Victory Sports

Gicumbi FC 1-1 Gorilla FC

Rutsiro FC 0-1 Marines FC

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga

APR FC yatsinze Gasogi United 

Mugisha Gilbert yatsindiye APR FC igitego