Umutoza wa Musanze yatunguwe cyane no kubona APR FC yaramaze igihe idatsindwa kandi idakomeye

Umutoza wa Musanze yatunguwe cyane no kubona APR FC yaramaze igihe idatsindwa kandi idakomeye

 Feb 17, 2022 - 07:17

Frank Ouna utoza Musanze FC nyuma yo gutsinda APR FC yatangaje ko yari yarabivuze ko azayitsinda, kandi abona ari ikipe idakomeye.

Ikipe ya Musanze FC y'abakinnyi 10 yaraye itsinze APR FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Nshimiyimana Amran mu minota y'inyongera, nyuma y'uko Nyandwi Saddam yari yeretswe ikarita itukura.

Nyuma y'uyu mukino umutoza wa Musanze FC witwa Frank Ouna yatangaje ko yari yarabibwiye Adil Errade Mohamed utoza wa APR FC ko azamutsinda, ndetse avuga ko APR FC itari ikipe ikomeye.

Frank Ouna yagize ati:"Nkubwije ukuri ntabwo mbona APR FC ari ikipe ikomeye, natunguwe no kuba bamaze igihe badatsindwa, ariko nabwiye umutoza mu mukino ubanza ko nibaza i Musanze nzabatsinda, nsohoje isezerano ryanjye, mumumpere ubutumwa ko namutsinze kandi ko nitunahura mu gikombe cy’Amahoro nzongera nkamutsinda.”

Mbere y'uyu mukino byavuzwe ko perezida wa Musanze FC witwa Tuyishimire Placide uzwi cyane nka Trump, yari yashyiriyeho uyu mutoza we intego ya miliyoni y'amanyarwanda mu gihe yatsinda APR FC.

Frank Ouna yatangaje ko ayo mafaranga arayagabana n'abakinnyi be kuko baba bafatanyije gukora akazi kugira ngo ikipe yabo ibashe kubona intsinzi.

Musanze FC yakuye amanota atatu kuri APR FC(Image:Rwanda Magazine)

Tuyishime Placide yari yashyiriyeho umutoza miliyoni(Image:Rwanda Magazine)

Frank Ouna ngo abona APR FC idakomeye(Net-photo)