Yatsinze igitego ku isegonda rya 11, amakarita 20 mu mukino, udushya twabaye mu Gikombe cy'isi

Yatsinze igitego ku isegonda rya 11, amakarita 20 mu mukino, udushya twabaye mu Gikombe cy'isi

 Nov 18, 2022 - 02:03

Imyaka imaze kuba myinshi Igikombe cy'isi cy'umupira w'amaguru ari irushanwa rirebwa cyane ku isi ndetse rirangwa n'udushya twinshi.

Igihe kibura ngo Igikombe cy'isj kizabera muri Qatar gitangire kiri kugabanuka umunsi ku wundi ku buryo cyanabarirwa mu masaha atari menshi.

Nk'uko ari irushanwa rihuriramo abakinnyi b'ibihangange ku isi, hagenda hanagaragaramo udushya n'ibindi bitangaje biterwa n'ishyaka abakinnyi baba bafite.

Tugiye kurebera hamwe bimwe mu bintu byagiye biba mu gikombe cy'isi mu bihe bishize ariko ugasanga ntabwo bisanzwe.

Nta gitego Messi na Ronaldo bagira mu mikino yo gukuranwamo:Aba ni abakinnyi babiri bazwiho gutsinda ibitego byinshi dore ko bamaze imyaka itari mike barwanira ibihembo by'abatsinze ibitego byinshi haba muri shampiyona ya La liga na UEFA Champions league. Gusa aba bakinnyi ibitego batsinze mu gikombe cy'isi babitsinze mu mikino y'amatsinda gusa. 

Nta kipe yari yatwara Igikombe cy'isi idatozwa n'umwenegihugu:Ibihugu umunani byose byabashije gutwara Igikombe cy'isi byabaga bitozwa n'abenegihugu babyo. Dufashe nk'urugero ku Bufaransa buherutse kugitwara bwatozwaga n'umufaransa Didier Deschamps, ndetse n'Ubudage bwatwaye icya 2014 bwatozwaga n'umudage Joachim Low. N'ibindi bihugu byose nuko byabaga bimeze.

Umukino warebwe n'abantu benshi warebwe n'abantu ibihumbi 173:Uyu ni umukino wahuje Brazil na Uruguay mu gikombe cy'isi cyo mu 1950, aha abantu 173,850 bari bari muri sitade bakurikiye uyu mukino.

Ubuhinde bwikuye mu irushanwa:Mu myaka yo hambere mu Buhinde bakinaga umupira w'amaguru bambaye ibirenge. Iki gihugu cyabonye itike yo gukina Igikombe cy'isi cyo mu 1950 cyabereye muri Brazil ariko banga kujyayo kuko FIFA yanze ko bakinana ibirenge.

Amakarita menshi yatanzwe mu mukino:Mu gikombe cy'isi cyo mu 2006 habaye umukino wahuje Ubuhorandi na Portuga ufatwa nk'umukino w'imvururu zikaze wabaye mu gikombe cy'isi. Muri uyu mukino umusifuzi yatanze amakarita 16 y'umuhondo n'amakarita ane y'umutuku.

Igitego cyihuse cyane kurenza ibindi:Umunya-Turikiya witwa Hakan Sükür niwe ufite aka gahigo aho mu 2002 ubwo Turikiya yakinaga na Korea y'epfo, uyu mugabo yatsinze igitego ku isegonda rya 11.

Umukinnyi muto watsinze igitego mu gikombe cy'isi:Aka ni agahigo gafitwe n'umunya-Brazil ufatwa nk'umwami wa ruhago ariwe Pele. Uyu mugabo yatsinze igitego cya mbere mu gikombe cy'isi afite imyaka 17 n'iminsi 239. Uyu mugabo kandi niwe ufite agahigo ko gutwara iki gikombe inshuro eshatu.