Rayon Sports iri mu biganiro na rutahizamu uryana

Rayon Sports iri mu biganiro na rutahizamu uryana

 Apr 14, 2022 - 05:22

Ibiganiro birakomeje hagati ya Rayon Sports na rutahizamu wa AS Kigali Shabban Hussein wigeze no kuyinyuramo akayigiriramo ibihe byiza.

Nyuma y'uko ikipe ya Rayon Sports igize umwaka w'imikino udashimishije abakunzi bayo, iyi kipe ikomeje kuganiriza abakinnyi batandukanye mu rwego rwo kureba uko yakwiyubaka ngo izaze mu mwaka utaha w'imikino ikomeye kurushaho.

Iyi kipe ikomeje kuvugwa ku isoko rya rutahizamu dore ko havuzwe na William Opoku ukinira Mukura Victory sports, ubu biravugwa ko iri mu biganiro n'umurundi Shabban Hussein Tchabalala ukinira AS Kigali wigeze no kuyinyuramo.

Rayon Sports irifuza Shabban Hussein wayinyuzemo(Image: @askigali)

Inkuru dukesha Thedrum.rw iravuga ko uyu rutahizamu uyoboye abandi mu Rwanda atifuza gukomeza gukinira AS Kigali dore ko ari no gusoza amasazerano ye muri iyi kipe y'abanyamujyi.

Ikipe ya AS Kigali irifuza Kuba yagumana uyu mugabo ukomoka mu Burundi, gusa si Rayon Sports ishaka kumujyana gusa kuko ku rundi ruhande biravugwa ko Kiyovu Sports nayo imwifuza kuko hari impungenge ko ishobora gutakaza rutahizamu w'Umugande Emmanuel Okwi.

Shaban Hussein Tchabalala yaba agarutse muri Rayon Sports dore ko yari no mu bakinnyi bafashije Rayon Sports kugera mu matsinda ya CAF Confederation cup, nyuma yo kuyigeramo avuye mu Amagaju.