Premier league yahaye umugisha igurwa rya Chelsea, aho biteganyijwe ko Toddy Boehly na bagenzi be bazahabwa iyi kipe yari imaze imyaka isaga 19 mu biganza by'umurusiya Roman Abramovich.
Kuri uyu wa kabiri Premier league yagize iti:"Uyu munsi ubuyobozi bwa Premier league bwemeje umushinga wa Toddy Boehly na bagenzi be wo kugura Chelsea. Ibyo kugurisha bisigaye birareba leta izareba ibya ngombwa byose ngo igurishwa risozwe."
Toddy Boehly(uri iburyo) ayoboye itsinda rigiye kwegulana Chelsea(Image:The Independent)
Ikipe ya Chelsea yashyizwe ku isoko mu ntangiro za Werurwe aho yari imaze gukurwa mu maboko ya Roman Abramovich ushinjwa gufasha Vladimir Putin washoje intambara kuri Ukraine.
Icyemezo cyo kugurisha Chelsea Abramovich yagifashe mbere gato y'uko aafatiwe ibihano mu Bwongereza, birimo no gufatirwa kw'imitungo ye yose.
