Abakinnyi 11 barimo uwa APR FC ntibemerewe gukina umunsi wa 20 wa shampiyona

Abakinnyi 11 barimo uwa APR FC ntibemerewe gukina umunsi wa 20 wa shampiyona

 Mar 4, 2022 - 10:52

Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda iragaruka mu mpera z'iki cyumweru, ariko hari abakinnyi batemerewe gukina kubera ikibazo cy'amakarita.

Kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru nibwo harakinwa umunsi wa 20 wa shampiyona ya Primus National League iraba isigaje iminsi icumi gusa ngo igere ku musozo.

Abakinnyi 11 barimo Niyomugabo Claude wa APR FC ntibemerewe gukina uyu umunsi wa 20 kubera ko bagwije amakarita y’umuhondo cyangwa umutuku.

Ku wa Gatandatu, APR FC izakira Gasogi United idafite myugariro wayo w’ibumoso Niyomugabo Claude wujuje amakarita atatu y’umuhondo ku mukino APR FC yahuyemo na Rayon Sports.

Gasogi United izaba ihanganye na APR FC idafite myugariro wayo Nkubana Marc ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo. Uyu mukinnyi akaba ari umwe mu bahagaze neza ku mwanya we muri iyi minsi kuko yanatangiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Mukura Victory Sport izerekeza i Bugesera gukina na Bugesera FC idafite Kamanzi Ashraf uherutse kubona ikarita itukura mu mukino banganyijemo na Rutsiro FC.

Espoir FC izertekeza i Rubavu gukina na Etincelles FC idafite Shyaka Philbert n’umutoza wungirije Manirakiza Gervais.

Abakinnyi batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 20

  1. Niyomugabo Claude (APR FC)
  2. Bishira Latif (AS Kigali)
  3. Shyaka Philbert (Espoir FC)
  4. Manirakiza Gervais Ass Coach (Espoir FC)
  5. Uwiringiyimana Christophe (Etincelles FC)
  6. Nkubana Marc (Gasogi United)
  7. Iradukunda Axel (Gicumbi FC)
  8. Nshimiyimana Emmanuel (Gorilla FC)
  9. Mugiraneza Frodouard (Marine FC)
  10. Kamanzi Ashraf (Mukura VS&L)
  11. Nkubito Amza (Rutsiro FC)

    APR FC izakina idafite Niyomugabo Claude(Net-photo)