Perezida wa Rayon Sports yikomanze ku gatuza yemeza ko APR FC idakomeye kubarusha

Perezida wa Rayon Sports yikomanze ku gatuza yemeza ko APR FC idakomeye kubarusha

 May 4, 2022 - 06:42

Nyuma yo kugera muri kimwe cya kabiri basezereye Bugesera FC, Perezida wa Rayon Sports yemeza ko APR FC idakomeye kurusha ikipe ye mu gihe biteganyijwe ko bazahurira muri 1/2.

Kuri uyu wa kabiri nibwo Rayon Sports yagiye gutsindira Bugesera FC iwayo ibitego bibiri ku busa bisanga kimwe bayitsinze mu mukino ubanza, Rayon Sports ikomeza ku giteranyo cy'ibitego bitatu ku busa bwa Bugesera FC.

Nyuma y'uyu mukino Perezida wa Rayon Sports Uwayezu jean Fidele yaganiriye n'itangazamakuru atangaza byinshi bigiye bitandukanye, ndetse yemeza ko iyi kipe ishaka igikombe cy'amahoro.

Uwayezu yagize ati “Ndishimye, ikipe ihagaze neza. Turi mu rugamba rwo gushaka Igikombe cy’amahoro. Urugendo ruracyakomeye ariko turizera ko tuzabigeraho.”

Perezida kandi yabajijwe uko biteguye umukino na mukeba wayo APR FC mu gihe yasezerera Marines FC kuri uyu wa Gatatu, avuga ko n'ubwo iyi kipe ikomeye ariko idakomeye kubarusha.

Ati “Turiteguye kuko APR FC ni ikipe ikomeye ariko ntabwo ikomeye kuturusha.”

Jean Fidele yemeza ko APR FC idakomeye kurusha Rayon Sports(Image:Rwanda Magazine)

Imikino ya 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro izakinwa tariki ya 11 n’iya 18 Gicurasi 2022. Rayon Sports itegereje ikipe irava hagati ya APR FC na Marine FC, mu gihe AS Kigali nayo itegereje ikipe izava hagati ya Police FC na Etoile de l'Est.

Uyu mwaka w'imikino ntiwagenze neza kuri Rayon Sports dore ko nyuma y'umunsi wa 25 wa shampiyona iyi kipe iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 42 ariko ikaba yaramaze gukura amaso ku gikombe cya shampiyona.

Gusa gutwara igikombe cy'amahoro byatuma umwaka w'imikino uba mwiza kuriyo kuko iyi kipe yaba inabonye itike yo kujya mu mikino nyafurika nyuma y'imyaka idasohokera u Rwanda.