Haruna Niyonzima yahisemo kuruca akarumira aho gukomeretsa benshi

Date: Jun 29, 2022 - 11:45

Nyuma yo gufasha AS Kigali gutsinda APR FC ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro, Haruna Niyonzima yatangaje icyo bayirushije hagarukwa no ku byo guhagarika gukina umupira w'amaguru.

Kuri uyu wa kabiri nibwo kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo hakinwe umulino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro, aho AS Kigali yatsinze APR FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Kalisa Rachid ku munota wa 30 w'umukino.

Nyuma y'uyu mukino kapiteni wa AS Kigali Niyonzima Haruna yaganiriye n'itangazamakuru avuga ko barushije APR FC ubunararibonye ndetse avuga ko abakinnyi ba APR FC barumuna babo n’ubwo umukino wabo utari woroshye.

Haruna yagize ati:"Gukina na APR FC imikino ibiri ikurikirana tuyitsinda, navuga ko ari ibintu byo gushima Imana. Ntabwo umukino wari woroshye. APR FC ni ikipe nziza kandi iyoboye shampiyona yacu. Gusa intego yacu kwari ugutsinda kandi twatsinze ndashima. Al hamudullah!

“Ni byinshi twayizeho ndetse dukurikiza n'ibyo umutoza atubwira, kandi Navuga ko twabarushije na experience(Ubunararibonye) n’ubundi ni barumuna bacu."

Haruna kandi yakomoje ku byo umutoza Cassa Mbungo yahinduye mu gihe gito amaranye nabo, avuga ko yahinduye uburyo bw’imitoreze n'ibindi byinshi.

Haruna Niyonzima avuga ko Cassa Mbungo yahinduye byinshi

Niyonzima Haruna kandi yabajijwe niba yumva agifite igihe cyo gukina umupira w'amaguru, avuga ko atabizi ndetse yongeraho ko abivuze yakomeretsa benshi.

Yagize ati “Ntabwo mbizi. Icyo nzi nuko ngifite ingufu zo gukina ariko mbivuzeho nakomeretsa benshi. Gusa icyo nzicyo aho nzumva ko nahagarika gukina nzabikora kuko no mu minsi ishize narabivuze. Njyewe mbyutse na mu gitondo nkumva nshaka guhagarika umupira nabikora kuko nta ntambara irimo. Ariko kugeza ubu ndacyafite imbaraga zo gukina kandi ndacyafite byinshi byo kwigisha barumuna banjye”.

Iyi ntsinzi AS Kigali yakuye kuri APR FC yahise iyihesha itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation cup, n'ubwo umwaka w'iyi kipe utari mwiza dore ko itojwe n'abatoza batatu batandukanye mu mwaka umwe.

AS Kigali izasohokera u Rwanda muri CAF Confederation cup

Sports journalist
 
Haruna Niyonzima yahisemo kuruca akarumira aho gukomeretsa benshi

Haruna Niyonzima yahisemo kuruca akarumira aho gukomeretsa benshi

 Jun 29, 2022 - 11:45