Ikipe y’ingabo z’igihugu Apr Fc ibinyujije kuri Website yabo irahakana amakuru avugako Apr Fc yaba yarimanye abakinnyi bayo mu ikipe y’igihugu.
Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu Apr Fc burahakana amakuru yo kwima igihugu abakinnyi (Apr Fc net photo)
Ubwo Umutoza w’ikipe y’igihugu y’uRwanda Amavubi yahamagaraga abakinnyi 31 bo kuzifashisha mu mikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’isi yari kuzahuramo na Mali yamaze gutsinda u Rwanda ibitego 3-0 ndetse na Kenya izanakinira i Nairobi, haraye hagaragayemo abakinnyi ba Apr Fc.
Abo bakinnyi ba Apr Fc barimo Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain, Nsanzimfura keddy, Ruboneka Bosco na Nshuti Innocent.
Muri abo ba kinnyi ba Apr Fc bari bahamagawe na Mashami Vincent. Apr Fc yahise itangaza ko abakinnyi batatu aribo Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain ndetse na Ruboneka Bosco batazabasha kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi kubera ibibazo by’imvune.
Mu gitondo cy’ejo ku wa kane taliki 12 Ugushyingo 2021, Apr Fc yakinnye umukino wa gicuti hanyuma ba bakinnyi bari bafite imvune bawugaragaramo.
Byaje guteza uruntu runtu bivugwako Apr Fc yaba yarimanye abo bakinnyi kuko ngo irimo kwitegura imikino nyafrica ya Caf Confederation cup aho izahura na Rs Berkane.
Mu kiganiro n’itangazamakuru umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yabajijwe kuri icyo kibazo maze araruca ararumira.
Umwuka mubi ukomeza kuzamuka hibazwa niba koko Apr Fc yarimanye abakinnyi mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Muri icyi gitondo nibwo Apr Fc ibinyujije ku mbugankoranya mbaga yahakanye ayo makuru avugako yaba yarimanye abakinnyi inatangaza ko kuva ku munsi wa mbere wo guhamagarwa kw’abakinnyi bayo, Apr Fc yatanze raporo z’umugaganga izoherereza ababishinzwe muri FERWAFA.
Apr Fc iti “Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ubwo ikipe y’ingabo z’igihugu yakinaga na Gasogi United umukino wa gicuti, havuzwe byinshi nyuma yo kubona abakinnyi umutoza yari yiyambaje muri uwo mukino.
Mu mukino APR FC yatsinzemo Gasogi ibitego 2-1, hagaragayemo bamwe mu bakinnyi bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu ariko kubera ibibazo by’imvune bari bafite, ntibabashije kwitabira ubutumire bitewe na raporo y’ Abaganga batanze igaragaza ko batameze neza ku buryo bakwiyambazwa.
Mu bakinnyi bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi ntibitabire kubera imvune harimo Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco, ndetse na Kwitonda Alain. Aba bakinnyi bose bakaba bari bafite imvune nk’uko bigaragara muri raporo y’ Abaganga ndetse bakaba baragiye banavurwa n’ Umuganga w’ikipe y’igihugu bwana Patrick Rutamu.
Nyuma yo kubona raporo y’ Abaganga ubuyobozi bwa APR FC bwabimenyesheje Umunyamabanga w’ Umusigire wa FERWAFA bwana David, ndese n’umutoza w’ikipe y’igihugu bwana Mashami Vicent wanavuze ko nawe atashimishwa no guhamagara umukinnyi utameze neza anashimira ubuyobozi bwa APR FC kuba bamumenyesheje hakiri kare”.

Rayoro y’abaganga Apr Fc yatangaje yerekana abakinnyi barwaye (Apr Fc Net Photo)
