Salomon Nirisarike yavuze icyatumye atandukana n'ikipe ya Urartu FC

Salomon Nirisarike yavuze icyatumye atandukana n'ikipe ya Urartu FC

 Jun 3, 2022 - 13:35

Myugariro w'Amavubi Salomon Nirisarike avuga ko ibibazo by'ubukungu aribyo byatumye atandukana na Urartu FC, ndetse afite ikizere cyo gukina muri shampiyona eshanu zikomeye ku isi.

Kuri uyu wa kane nibwo amakuru yagiye ahagaragara avuga ko myugariro w'Amavubi Salomon Nirisarike, yatandukanye n'ikipe ya Urartu FC yo muri Armenia yari amaze umwaka n'igice akinira.

Mu gihe abanyarwanda benshi bahise batekereza ko iyi kipe itandukanye na Salomon kubera umusaruro muke, uyu musore we yemeza ko ibibazo by'ubukungu aribyo byatumye atandukana n'iyi kipe.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Isimbi, Salomon yagize ati:"Urebye ikipe yanjye ya Urartu FC twatandukanye ariko ikibazo cyabayeho ni mu kwezi kwa Gashyantare, iriya ntambara y’u Burusiya na Ukraine itangira, urabona abaperezida ba hariya benshi bafite ibikorwa mu Burusiya na hariya ariko byabaye ngombwa ko babahana, ubucuruzi bwabo bugahagarara, baje kugira ikibazo cy’amafaranga."

Nirisarike Salomon avuga ko basabwe kongera amasezerano ariko bakagabanya imishahara we akabyanga.

Ati:"Abakinnyi bahembwa menshi bisaba ko batwegera badusaba bamwe na bamwe kongera amasezerano ariko imishahara tukayigabanya, ku bwanjye nababwiye ko bidashoboka twumvikana ko twarekana."

Salomon Nirisarike yatandukanye na Urartu FC yo muri Armenia(Net-photo)

Nirisarike yakomeje avuga ko manager we ari mu kazi kandi hari amakipe menshi amwifuza kandi meza.

Ati:"Ikipe zirahari kandi urabizi aka niko kazi kacu, abaduhagarariye (managers) barahari, baba bari mu kazi nizera ko no mu minsi mike nzabatangariza ikipe nzerekezamo."

Yemeje kandi ko bishoboka ko ashobora kujya gukina muri shampiyona 5 zikomeye ku Isi cyane ko mu makipe amwifuza amwe ari ayaho.

Ati:"Kuri ubu hari amakipe hagati ya 3 na 5 anyifuza kandi meza, sinahita nkubwira ngo ni iyi cyangwa ngo iki gihugu, kujya muri izo shampiyona 5 zikomeye ku Isi birashoboka kandi ubwo bushobozi ndabufite kandi mfite na manager mwiza, birashoboka cyane."

Kugeza ubu Salomon Nirisarike yitabiriye ubutumire bw'ikipe y'igihugu Amavubi, akaba yaraye agaragaye mu mukino Amavubi yanganyijemo na Mozambique 1-1. Salomon kandi na bagenzi be bari kwitegura umukino bafitanye na Senegal tariki 07 Kamena, mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Côte d'Ivoire mu 2023.