Kiyovu Sport nitsinda Rayon Sports  Munyakazi Sadate azasezera mu bikorwa bya ruhago

Kiyovu Sport nitsinda Rayon Sports Munyakazi Sadate azasezera mu bikorwa bya ruhago

 Nov 9, 2022 - 08:13

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports yongeye gushimangira ko Murera nitsindwa na Kiyovu Sports azasezera mu bikorwa bya ruhago.

Umukino w'ishiraniro uzahuza Kiyovu Sports na Rayon Sports uteganyijwe ku wa Gatanu ku itariki 11 Ugushyingo 2022, aho impande zombi zarahiririye gutsinda uyu mukino.

Nk'umwe mu bantu bazwiho kuba hafi ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate wigeze no kuyibera perezida, yemereye iyi kipe agahimbazamusyi mu gihe yatsinda mukeba wayo dore ko bakumbuye kuyitsinda.

Sadate yiyemeje gutanga agahimbazamusyi k’ibihumbi 50 Frw kuri buri mukinnyi wa Rayon Sports kugira ngo abatere ishyaka ryo gutsinda Kiyovu Sports imaze kubigarurira.

Sadate kandi yagarutse ku magambo yavuze ku itariki 20 Ukwakira 2022 ubwo yaganiraga na Fine FM, aho yatangaje ko Kiyovu Sports nitsinda Rayon Sports uyu mukino atazongera kugaragara mu bikorwa by'umupira w'amaguru mu Rwanda.

Uyu mugabo yagarutse avuga ko atigeze yisubiraho kuri ayo magambo yavuze, avuga ko yiteguye gutsinda Kiyovu Sports ku wa Gatanu.

Munyakazi Sadate yarahiriye gutsinda Kiyovu Sports(Net-photo)

Aganira na Igihe, Sadate yagize ati:"Yego kandi rwose uriya mukino tugomba gukora ibishoboka byose [Kiyovu Sports] igatsindwa. Nintsindwa uriya munsi ntabwo nzagaruka mu mupira w’amaguru.

"Abakinnyi bose mu Rwanda ni bamwe, ikinyuranyo ku makipe ni uburyo wabateguyemo ku mukino bagiye gukina kandi ndahamya ko Juvénal ibi atabirusha Aba-Rayons."

Yakomeje ati:"Njye nemeye gutanga ibihumbi 50 Frw kuri buri mukinnyi wa Rayon Sports niramuka itsinze umukeba wacu. Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo dutsinde Kiyovu Sports tuyibutse ko duhora ku isonga, igomba kubyumva nk’ikipe imaze hafi imyaka 30 idakora ku gikombe, ikumva ko Rayon Sports ari yo Mwami wa ruhago mu Rwanda."

Rayon Sports igiye guhura na Kiyovu Sports mu gihe iyi kipe yambara ubururu iheruka gutsinda iyambara icyatsi mu 2019. Kuva icyo gihe bakinnye imikino ine ya shampiyona, Kiyovu Sports itsindamo itatu banganya umukino umwe.

Kiyovu Sports kandi iherutse gutsinda Rayon Sports ku mukino wa nyuma w'igikombe cya Made in Rwanda, ukaba ari umukino wabaye tariki 09 Ukwakira 2022 aho umukino warangiye ari ibitego 2-1.

Aya makipe yombi agiye guhura ku munsi wa cyenda wa shampiyona akurikirana ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona. Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n'amanota 18, ndetse ifite n'imikino ibiri y'ibirarane. Kiyovu Sports yo ifite amanota 17 ku mwanya wa kabiri, ndetse yo nta mukino w'ikirarane ifite kuko yakinnye imikino yayo yose.