Intego ni igikombe ku buyobozi bushya n'umutoza mushya muri Police FC

Intego ni igikombe ku buyobozi bushya n'umutoza mushya muri Police FC

 Jul 21, 2022 - 15:33

Ikipe ya Police FC yemeje ubuyobozi bushya ndetse n'umutoza mushya, aho bavuga ko intego ari igikombe muri uyu mwaka w'imikino ugiye gutangira.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo hemejwe ubuyobozi bushya bwa Police FC aho Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahaya Kamunuga yagizwe Umuyobozi w’iyi kipe , naho ACP (rtd) Bosco Rangira wari usanzwe ayiyobora aba Visi-Perezida wa mbere w’ikipe.

ACP Yahaya Kamunuga yagizwe umuyobozi mushya wa Police FC(Net-photo)

Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Police FC, Chief Inspector of Police (CIP) Obed Bikorimana yavuze ko izi mpinduka zibaye mu rwego rwo kongerera imbaraga ikipe hagamijwe ko umwaka utaha w’imikino iyi kipe yakwitwara neza igatwara igikombe cya shampiyona.

Yagize ati: “Umwaka ushize wa 2021-2022 w’imikino ya Shampiyona, ikipe ya Police FC ntiyitwaye neza, bikaba ari nayo mpamvu ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bwakoze izi mpinduka hagamijwe ko iyi kipe yakongererwa imbaraga ku buryo umwaka utaha w’imikino izaba ari umukandida mwiza wo gutwara ibikombe."

Mashami Vincent wahawe gutoza Police FC azungirizwa na Kirasa Alain wari wungirije Frank Nuttal, mu gihe Umutoza w’Abanyezamu azaba ari Higiro Thomas ukiri muri As Kigali.

Police FC ntibwo irigaragaza cyane ku isoko ry’igura n’igurisha kuko kugeza ubu imaze kugura Nkubana Marc wakinaga muri Gasogi United, ikaba yaranongereye amasezerano bamwe mu bakinnyi bayo barimo Iyabivuze Osée na Sibomana Abouba.

Mashami Vincent watozaga amavubi niwe mutoza wa Police FC(Net-photo)

Umwaka ushize w'imikino Police FC yasoje shampiyona ku mwanya wa karindwi afite amanota 40, kuri ubu Mashami bakaba bamusabye nibura gutwara igikombe kimwe mu bikinirwa hano mu Rwanda.