Salima yashyize amarangamutima ye hanze nyuma yo kumenya ko azasifura igikombe cy'isi cy'abagabo

Salima yashyize amarangamutima ye hanze nyuma yo kumenya ko azasifura igikombe cy'isi cy'abagabo

 May 20, 2022 - 06:56

Umunyarwandakazi Mukansanga Salima ni umwe mu bagore batatu bagiye kwandika amateka mashya yo kuba abasifuzi bo hagati mu gikombe cy'isi cy'abagabo.

Ni inkuru yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane aho FIFA yashyize hanze urutonde rw'abasifuzi bazasifura mu gikombe cy'isi kizabera muri Qatar, hakaba harimo abagore batatu bazasifura hagati n'abandi batatu bazaba abasifuzi bo ku mpande.

Umunyarwandakazi Salima Mukansanga ni umwe muri abo batatu bazasifura mu kibuga hagati, dore ko aherutse no gukora amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye mu gikombe cy'isi cy'abagabo giheruka kubera muri Cameroon.

Aganira na BBC, Salima yavuze ko ari ibintu byamushimishije cyane kuko ari icyizere umugore akomeje kugirirwa haba muri Afurika no ku isi hose.

Yagize ati:"Byanshimishije cyane kuko ni icyizere FIFA yambonyemo, ikanakingirira ni iby’agaciro. Ni ukuri ni iby’agaciro ntabwo nabitekerezaga ko byaba ariko ni uko babonye ko hari ubushobozi umuntu aba afite mu byo akora bakabona ko umugore, muri Africa no ku Isi hose ari umusifuzi na we ashoboye. Kuko ni uguhatana kuba kuri hejuru byanshimishije kuko kugeza na n’ubu ndumva, ndumva bindenze sinabona n’ukuntu nabivuga."

Mukansanga Salima azasifura mu gikombe cy'isi cy'abagabo(Net-photo)

Mukansanga Salima yabajijwe niba yarigeze atekereza ko hari igihe azasifura igikombe cy'isi cy'abagabo, avuga ko icyo yatekerezaga ari igikombe cy'isi cy'abagore.

Yagize ati:"Oya! Urwego natekerejeho nanahoraga nifuza mu ndoto zange ni igikombe cy’Isi cy’abagore, ntabwo nigeze ntekereza igikombe cy’Isi cy’abagabo, ariko bigaragara ko umuntu adakwiye kurekera indoto ku kintu kimwe ahubwo yanatekereza n’ibindi birenze kuko uyu munsi byose birashoboka, byose ni impamo kandi byanabaye.”

Umunyarwandakazi Mukansanga Salima Rhadia, umuyapani Yoshimi Yamashita ndetse n'umufaransa Stéphanie Frappart ni bo bagore bagiye gukora amateka yo kuba abasifura bo hagati gikombe cy’Isi cy'abagabo ku nshuro ya mbere.

Naho umunya-Brazil Neuza, umunya-Mexique Karen Díaz na Kathryn Neabitt ukomora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bo bazaba bari mu basifuzi bo ku mpande.