Muri Mukura Victory Sports hatowe perezida mushya usimbura Nizeyimana Olivier

Muri Mukura Victory Sports hatowe perezida mushya usimbura Nizeyimana Olivier

 Feb 12, 2022 - 10:57

Maniraguha Jean Damascene yatorewe kuba perezida wa Mukura asimbuye Olivier uyobora FERWAFA.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Gashyantare, nibwo muri Mukura Victory Sports hari hateganyijwe amatora mbere y'uko iyi kipe yesurana na Rayon Sports.

Ni igikorwa cyabaye binyuze mu nama y'inteko rusange y'iyi kipe ndetse bibera mu cyumba cy'inama cya Galileo Hotel.

Iyi nama yatangiye saa Tanu z’amanywa yize ku ngingo zitandukanye zirimo gutora abayobozi bashya b’ikipe, kwerekana uko Mukura yakoresheje amafaranga mu mwaka ushize w'imikino, ndetse n'ingengo y'imari y'umwaka utaha.

Mbere yo gutora perezida mushya wa Mukura, Komite yari mu nzibacyuho ya Olivier Nizeyimana yabanje kurekura imirimo yari imaranye iminsi itari micye, hakurikiraho amatora.

Habanje kwiyamamaza no kwamamaza abantu 15 bajya mu nama y'ubutegetsi bw'iyi kipe, n'ubundi biganjemo abagiye bagaragara muri komite zicyuye igihe.

Nyuma yuko abantu 15 bagize inama y'ubutegetsi bwa Mukura bayobowe na Sakindi babonetse, ubwabo bicaye bitoramo Perezida na Visi Perezida w'ikipe.

Iyi nama yemeje ko Maniraguha Ndamage Jean Damascene ariwe ugiye kuyobora Mukura Victory Sport nka perezida muri manda y'imyaka ine iri imbere, mu gihe Sakindi Eugene wari umaze igihe ayoboye iyi kipe yagizwe visi perezida.

Maniraguha ni umukire ufite inganda zitandukanye mu ntara y'Amajyepfo ndetse akaba yizeweho ubushobozi bwo gusunika Mukura no mu minsi mibi.

Nyuma yo gutorerwa kuyobora Mukura, Maniraguha ntiyigeze avuga byinshi uretse gusaba abanyamuryango n'abafana b'iyi kipe gushyira hamwe bagasenyera umugozi umwe baharanira iterambere ry'ikipe.

Yagize ati"Mbanje gushimira abambanjirije muri izi nshingano, mwarakoze cyane kugeza aho ikipe iri magingo aya. Ndasaba abanyamuryango bose, abafana n'abandi bose bakunda Mukura gushyira hamwe, dusenyere umugozi umwe nibyo bizatugeza ku ntsinzi no kucyerecyezo dushaka kugeraho".

Maniraguha jean Damascene watorewe kuyobora Mukura Victory Sports

Icyumba cyabereyemo inama rusange